in

Igikombe cy’isi: Brazil ihannye Korea nk’umwana muto yikatishiriza itike ya 1/4

Abasore ba Brazil bishimira igitego

Brazil yatsinze Korea yepfo ibitego bine kuri kimwe mu mukino wa 1/8 mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka ibona n’itike ya 1/4.
Uyu mukino wabereye kuri Stadium 974 itangira ku isaha ya saa tatu z’ijor.

Abasore ba Brazil bishimira igitego

abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Brazil:
Brazil XI: Allison, Danilo, Silva, Marquinhos, Militao, Casemiro, Paqueta, Vinicius Jr., Neymar, Raphinha, Richarlison.
Brazil niyo yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza kuko iyi kipe imaze gutwara ibikombe by’isi bitanu.
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Korea yepfo:
Neymar yishimira igitego

South Korea XI:Seung-Gyu , Jin-Su, Kim Min-Jae, Woo-Young, Moon-Hwan, Young-Gwon, Hwang, Jae-Sung, Hwang Hee-Chan, Cho Gue-Sung, Son.
Umukino watangiye amakipe yombi akinira mu kibuga hagati asa nkaho ari ukwigana kuko byibuze iminota itanu ya mbere y’umukino ntakipe n’imwe yari yakageze imbere y’izamu ry’indi.

Vinicious Jr yishimira igitego yatsinze

Brazil nk’ikipe nkuru byari bihagije ngo ku munota wa 8 Vinicius Junior atsinde igitego cya 1 buturutse ku mupira waruhinduwe na Raphinha ,usanga aho Vin ahagaze ateramo agashoti.

Brazil yari hejuru yaje kubona penaliti ku munota wa 11 w’umukino ,buturutse ku ikosa bari bakoreye Richarlison.
Neymar yateye penaliti neza Seung-Gyu umuzamu wa Korea agwa haruguru Neymar atera hepfo.
Brazil yari hejuru cyane yaje gutsinda igitego cya gatatu cyatsinzwe na Richarlison nyuma yo gucenga myugariro wa Korea agaha agapira Thiago Silva nyuma nawe arakamusubiza ahita atsinda igitego cya 3.
Korea nayo yaje kugerageza uburyo bw’igitego ku munota wa 32 biturutse ku mupira Cho Gue-Sung yateye ariko Allison awukuramo.
Brazil yongeye kwandagaza Korea ku munota wa 37 ubwo Lucas Paqueta yatsindag igitego cya 4 ku mupira mwiza yarahawe na Vinicius Junior.

igice cya mbere cyarangiye Brazil ariyo iri imbere n’ibitego 4 ku busa bwa Korea yepfo.
igice cya kabiri cyatangiye Korea ishaka uburyo bwibuze bwo gutsinda igitego kimwe maze ku munota wa 47 Son atera ishoti riremereye ariko Alison Becker umupira awushyira muri koroneri.
Raphinha wa Brazil washakiraga igitego hasi ku bura hejuru, Brazil yabonye kufura ku munota wa 57 ariko Raphinha ayiteye ayitera mu bakinnyi ba Korea umupira urarenga.
Korea yepfo yaje gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 76 cyatsinzwe na Paik ku mupira warugaruwe na Thiago Silva usanga aho Paik ahagaze arekuramo ishoti riremereye.
Brazil izahura na Cortia muri 1/4

Umukino warangiye Brazil itsinze ibitego bine kuri kimwe ikaba muri 1/4 izahura na Croatia.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Brasil inyagiye imvura y’ibitego North Korea mu gice cya mbere

Shania Twain yavuze uko yagushije amabere kugira ngo adafatwa ku ngufu n’umubyeyi we