in

Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda cyatashye kwa nyiracyo n’ubwo atahabwaga amahirwe

Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda cyatashye kwa nyiracyo.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yasojwe kuri uyu munsi taliki 28/5/203 nyuma y’amezi agera ku icyenda ikinwa.

Ni shampiyona yagaragayemo ihangana rikomeye kurenza indi myaka yabanje, amakipe arimo As kigali, Police Fc, Apr Fc, Kiyovu sports, Rayon Sport, Gasogi United nandi menshi yakomeje kugaragaza ihangana yose ashaka igikombe.

Ikipe ya Apr Fc yatangiye nabi shampiyona abenshi bavuga ko idashobora gutwara iki gikombe, ni mu gihe amakipe nka As kigali, Kiyovu na Rayon zari ziyoboye arizo zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe.

Bigoranye cyane ikipe ya Apr Fc yagiye izamuka ikuramo amanota make make ndetse iza gufata umwanya w’ambere, gusa ntiyawutinzeho kuko ikipe ya kiyovu yakomeje kugaragaza ihangana ndetse iza gufata umwanya wa mbere ahagana mu isozwa rya shampiyona.

Ndetse iyi kipe ya Kiyovu yari ihaze neza itsinda amakipe yose bihuye, yahabwaga amahirwe 90% yo gutwara igikombe cya shampiyona kugeza aho yahuriye na Sunrise ku mukino ubanziriza uwanyuma.

Sunrise yandagaje Kiyovu sports iyitsinda igitego kimwe ku busa bituma amahirwe yahabwaga ahananuka agera kuri 30%, si inshuro yambere kiyovu yaba itakaje igikombe mu mikino yanyuma.

Ibyo byatumye ikipe ya Apr Fc igira amahirwe 60% yo gutwara igikombe kuko uwo munsi kiyovu yatsindwaga, Apr yo yatsinze 4 kuri 1 bituma inganya amanota na Kiyovu gusa Apr Fc ikomeza kurusha ibitego Kiyovu.

Uyu munsi taliki ya 28 /5/2023 ikipe ya Apr Fc yahigitse izindi zose izitwara igikombe imaze gutsinda ikipe ya Gorilla Fc Ibitego 2 kuri 1 kuri Pele Kigali Stadium, ni mu gihe ikipe ya Kiyovu yatsinze Rutsiro Ibitego 3 kuri 1.

Apr Fc yatwaye iki gikombe inganya amanota na Kiyovu Sport ariko iyirusha ibitego byinshi birenga 10.

1.APR FC champion title n’amanota 63.

2.KIYOVU SPORT iya kabiri n’amanota 63.

3. Rayon Sport iya gatatu n’amanota 61.

Naho Rutsiro na Esipuwari nizo kipe ebyiri z’imanuwe mu kiciro cya kabiri 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ntaho urukundo rwagiye’ ubukwe bw’umusore washakanye n’ukobwa umugera ku mukanda bukomeje gutungurana(Amafoto)

Abagore mu byishimo byinshi nyuma yo kubona agakoresho kazajya gafunga ubugabo bw’abagabo babo kugirango batabaca inyuma