Igihugu cy’Afurika y’epfo ni kimwe mu bihugu bikomeye cyane ku mugabane w’Afurika gusa ubu amafaranga yabo basanzwe bakoresha yitwa ama Rand yeteshejwe agaciro cyane nyuma y’uko bashinjijwe gufasha igihugu cy’Uburisiya.
Reuben Brigety ambasaderi w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Afurika y’epfo yashinjije igihugu cya Afurika y’epfo guha intwaro zirimo imbunda n’amasasu igihugu cy’Uburusiya mu ntambara gihanganyemo na Ukraine kandi avuga ko mu Ukuboza gushize intwaro n’amasasu byapakiwe mu bwato bw’Uburusiya bwari ku kigo ki ngabo zirwanira ku mazi za Afurika y’epfo i Cap town.
Kuva icyo gihe ifaranga rya Afurika y’epfo rimaze gukataza hejuru ya 30% by’agaciro karyo ryari rifite imbere y’idorali rya Amerika gusa ubu ibiro bya Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramphosa byatangaje ko hagiye kujyaho itsinda ryihariye ryo gucukumbura aya makuru yibi birego nk’uko ikinyamakuru BBC news Gahuza dukesha iyi nkuru kibivuga.