Inzu zose zikoreramo indaya zo mu gihugu cya Kyrgyzstan zirafungwa bitarenze kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2023.
Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa Kane mu rwego rwo kubungabunga umutekano n’ituze ry’igihugu.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’icyo gihugu rushinzwe umutekano, rigaragaza ko harakorwa ibishoboka byose izo nzu aho ziri hose zigafungwa, abatabikoze hakitabazwa amategeko.
Nubwo uburaya butemewe mu mategeko ya Kyrgyzstan, muri icyo gihugu haracyaboneka inzu zikorerwamo uburaya kandi ziba zizwi aho abashaka kwimara irari ry’umubiri babona iyo serivisi mu buryo bworoshye.
Urwego rushinzwe umutekano ruherutse gutangiza umukwabu wo guhiga ahari inzu nk’izo zikorerwamo uburaya, inyinshi zirafungwa ndetse n’indaya zisaga 70 zitabwa muri yombi.
Hagaragajwe ko izo nzu zikorerwamo uburaya zari ziri mu byiciro bitandukanye guhera ku bafite amikoro make kugeza ku b’amikoro menshi, dore ko hari nk’aho basanze indaya imwe ica abagabo $3,000 ku isaha.