in

Igihozo witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yarongowe (Amafoto)

Igihozo Mireille witabiriye Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019, yarushinze n’umukunzi we, Obey Gardens, bamaze igihe kinini bakundana.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru cyashize n’umukunzi we w’igihe kirekire. Hari amakuru yizewe avuga ko uyu mukobwa yakoreye ubukwe muri Norvège aho amaze iminsi aba.

Abinyujije kuri instagram ye, Igihozo yagaragaje ko yishimiye kuba yabaye umugore ashimira umugabo we.

Ati “Ndujujwe. Ndanyuze. Warakoze kungira umuntu ukunzwe, wishimirwa, witabwaho, uhabwa icyubahiro w’umunyamugisha nkaba umugenzi wagiriwe ubuntu ku mubumbe wose mwami wanjye.”

Igihozo ubusanzwe yize Ubugenge, Imibare n’Ubumenyi bw’Isi muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux. Igihozo afite impano nyinshi zitandukanye zirimo kuririmba, kumurika imideli, kuyobora inama, guhanga imyenda, kwandika ndetse no gufotora.

Igihozo yitabiriye Miss Rwanda ndetse na Miss Career Africa mu 2019 ariko hombi ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yahaye isomo rikomeye inkumi yashakaga kumurya amafaranga y’ubusa.

Nakundanye n’umusore antera inda arayihakana none ubu arimo kunsaba umwana| Mungire inama