in

Igihe umutoza wa Rayon Sports ashobora kumara imvune yagize itarakira byakanze benshi

Igihe umutoza wa Rayon Sports ashobora kumara imvune yagize itarakira byakanze benshi

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Yamen Zelfani ku munsi w’ejo hashize yagize ikibazo k’imvune nyuma yo gukandagirwa n’umukinnyi wa Gorilla FC.

Uyu mutoza yaraye agaragaje ko afite imyitwarire itari myiza nyuma yo kugirana ikibazo na Gatera Moussa utoza ikipe ya Gorilla FC bagatukana ibintu bigakomera ndetse baza no guhabwa amakarita y’umuhondo kubera iyo myitwarire.

Amakuru twamenye ni uko umutoza Yemen Zelfani imvune yagize ngo ishobora kumara ibyumweru biri hagati ya 2-3 kugirango ibe yakize. Ntabwo haramenyekana niba iyi mvune ikomeye cyane ku buryo yatuma atitabira imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports, gusa birabe byiza kuko iyi kipe byayishyira mu bibazo.

Ikipe ya Rayon Sports igiye gukomeza kwitegura indi mikino ya Shampiyona ndetse n’umukino wa CAF Confederations Cup uri tariki 15 Nzeri 2023, nyuma yo kumenya ko izahura na Al-Ahly Benghazi yo mu gihugu cya Libya.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: Birangiye Shaddy Boo avuye mu byo abantu bamumenyereyemo yigira gutwara ibinyabiziga -AMAFOTO

“Mfite abana 11 harimo 4 nabyaye hanze” Nta kurya indimi, Theo Bosebabireba yavuze umubare w’abana amaze kubyara n’uburyo yababyayemo bitangaza abatari bake