MINEDUC ibinyujije kuri Twitter yatangaje igihe amanota y’abanyeshuri barangije uwa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’umwa 5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro azasohokera.
MINEDUC yabitangaje mu butumwa buragira buti « MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n’Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, uwa 3 w’amashuri nderabarezi n’uwa 5 (L5) w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00. ».
MINEDUC iramenyesha abanyeshuri, ababyeyi n'Abaturarwanda muri rusange ko izatangaza amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa 6 w'amashuri yisumbuye, uwa 3 w'amashuri nderabarezi n'uwa 5 (L5) w'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro tariki 15/11/2021 saa 14:00.
— Ministry of Education | Rwanda (@Rwanda_Edu) November 12, 2021