Igifi cyinini cyapfiriye ku nkombe z’inyanja cyatumye abatuye umurenge bose babona inyama ku buntu (Amafoto)

Ku wa kabiri, tariki ya 13 Nzeri 2022, igifi cyinini cyapfiriye ku nkombe z’inyanja ya Mediterranea mu gace ka Foropah mu majyepfo ya Bayelsa mu gihugu cya Nigeria cyakijije abatari bake.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’umwe mu bakoresha urukuta rwa Facebook yerekana umusore umwe afite umupanga ari kubaga Inyama kuri iki kinyamaswa kidasanzwe.

Nimi Emmanuel wasohoye aya mafoto abinyujije ku rubuga rwa Facebook, yerekana bamwe mu baturage bari gukata inyama ku kiremwa cyo mu mazi kidasanzwe.

Amafoto: