Nyuma y’uko abantu binubiye igiciro umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamela bashyizeho kugira ngo abantu barebe ubukwe bwa bo, ubu ibiciro byahananuwe biva ku bihumbi 50 Frw bigirwa ibihumbi 10 Frw.
Umuhanzi Mugisha Benjamin na Uwicyeza Pamela bafite ubukwe buzaba tariki ya 15 Ukuboza 2023 ahazaba imihango yo gusaba no gukwa.
Tariki ya 23 Ukuboza 2023 ni bwo bazasezeranira imbere y’Imana ndetse habe n’umuhango wo gushyingirwa aho bizabera muri Kigali Convention Centre.
Muri Convention Centre hakaba hazajyayo abafite ubutumire ni mu gihe abandi bifuza gukurikira ubu bukwe mu buryo bwa ’Live’ bashyiriweho Website ya www.thebenandpamela.com bazabukurikiraniraho.
Gukurikirana ubu bukwe bikaba atari ubuntu aho hari ikiguzi bisaba. Mbere bakibitangaza bari bashyizeho ko igiciro cyo gukurikirana ubu bukwe ari ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ni inkuru itarakiriwe neza aho ugendeye ku mbuga nkoranyambaga wasangaga abantu bibaza kuri iki giciro gihanitse cyane, bibaza impamvu yo gucuruza ubu bukwe bwe, hari abatebyaga bavuga ko yakennye akeneye amafaranga yo gusohora indirimbo dore ko igihe kibaye kirekire abandi bakavuga ko ari ukwiyemera.
Kuri ubu iyo usuye uru rubuga, ugakanda akadirishya ko kugira ngo uzarebe ubu bukwe, usanga igiciro cyagabanutse aho cyavuye ku bihumbi 50 kikaba ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda.
Bagiye gukora ubukwe nyuma y’uko mu Kwakira 2021 The Ben yambitse Pamela impeta ya fiançailles amusaba kuzamubera umugore undi aremera maze muri Kanama 2022 basezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimihurura.