Burya iyo umuntu ari mu rukundo bimusaba ko akoresha amagambo aryoheye amatwi kuburyo uwo bakundana atajya arambirwa kumwumva bigatuma ahora amutekereza ndetse yumva ashaka kumwumva kugira ngo yongere yumve twa tugambo turyoheye amatwi.
1. Iyo mfunguye amaso yanjye, mpita mbona amaboko yawe amfashe umpobeye cyane kandi udahari. Nkwifurije igitondo cyiza urukundo rwanjye.
2. Waramutse ho kazuba kanjye. Ni cyo gihe cyo kubyuka ugahangana n’ibibazo by’iyi si. Urabizi ko nzakora uko nshoboye nkagufasha guhangana n’ibibazo by’isi. Iteka ujye wibuka ko nkukunda kurenza undi muntu wese utuye kuri uyu mugabane.
3. Urukundo rwanjye rwose rwerekejwe kuri nyiri ubwiza Imana yaremye, ikamutaka, ikamuha ibyiza nkeneye. Nkumbuye kukubona nkagusoma ukamfata kwa kundi ujya ubigenza. Igitondo cyawe cyuzure amahoro umugisha n’urukundo rwiza. Ndagukunda mugore mwiza.
4. Kuba nakubona, iteka niyumva mo ineza. Ibyiyumviro byanjye bya nyabyo, ndi kubyumva uyu munsi. Ndumva nshaka kujya mbyukira mu maboko yawe. Urukundo, ngaho gira igitondo cyiza cyane.
5. Ntabwo nkikenera isukari mu cyayi cyanjye, kubera ko uburyohe bwawe bukiryoshya kurenza ikindi kintu. Ndagukumbuye cyane kandi nizeye ko kukubona ari vuba cyane. Nkwifurije igitondo cyuje urukundo rwinshi cyane. Nkukunda bitagira iherezo.
6. Igitondo ni cyo gice cy’umunsi nkunda, kuko gituma nongera kubona isura nziza cyane ku isi. Nshobora gutangira umunsi wanjye, nta cyayi, ariko sinatangira umunsi udahari. Ni wowe kirungo gikomeye cy’ibyishimo byanjye abandi batazi. Byuka umurikire isi dore ni wowe ikuraho urumuri.
Nkwibutse ko kandi bidasaba kuba mwavugaye ahubwo niyo wamwandikiea ubutumwa bugufi nabyo byamushimisha kandi bikamunyura. Ibi byose bizatuma ukundwa cyane.