Isabukuru y’amavuko ni umunsi mwiza, aho umuntu aba yungutse undi mwaka wo kubaho.Ni byiza kwishimana n’inshuti n’abavandimwe ariko bikaba akarusho iyo ufite uwawe uguhoza ku mutima akakwifuriza ibyiza mu mwaka mushya ,uba utangiye.Muri iyi nkuru turareba amagmbo 10 wakoresha wifuriza umukunzi wawe Isabukuru nziza y’amavuko.
1.Mbikuye kumuta, nishimiye kwizihizanya nawe uyu munsi udasanzwe . Ugire umunsi mwiza mukunzi.
2.Ishime cyane kandi inzozi zawe zibe impamo. Ugire umunsi mwiza w’amavuko.
3.Ibyiza biri imbere, ishimire umunsi wawe udasanzwe. Umunsi mwiza w’amavuko.
4.Uyumwaka ugutunguze ibyishimo n’umunezero. Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko.
5.Ubu butumwa buvuye kumuntu ukuzirikana. Nkwifurije ibyiza byose kuri uyumunsi w’amavuko.
6.Uyu mwaka uzakubere udasanzwe muri byose. Ugire umunsi mwiza w’amavuko mukundwa!
7.Wakuze kuruta ejo hashize ariko nanone uri mutoya kuruta ejo hazaza.Nkwifurije umunsi mwiza w’amavuko.
8.Kuba kure ntacyo bivuze mugihe ufite ukubereye byose! Ugire umunsi mwiza w’amavuko.
9.Mbese ibilometero byinshi byagutandukanya n’umukunzi wawe? Isabukuru nziza!
10.Ndakwinginze ntuzimye buji butaracya! Ugire isabukuru nziza!