Ifoto y’abami babiri ba ruhago y’isi Ronaldo na Messi bahuje urugwiro bakina umukino wagereranya n’igisoro cya ruzungu uwo bita ‘ Chess’ ikomeje gutungura abakunzi babo.

Ku isaha ya saa moya nibwo Cristiano Ronaldo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 498 yashyizeho ifoto, yicaranye na Lionel Messi bari gukina umukino witwa chess bitungura benshi kuko aba bagabo bombi bahanganye mu mukino w’umupira w’amaguru.

Aba bombi bafatwa nk’abakinnyi beza isi yagize muri iki kinyejana ariko bose bahanzwe amaso n’abakunzi babo ngo barebe uzitwara neza mu mikino y’igikombe cy’isi gitangira kuri icyi cyumweru.