Umukino ufungura irushanwa ry’igikombe cy’isi wahuje ikipe y’igihugu ya Qatar na Equador bikaza kurangira Qatar itsinzwe ibitego 2-0, nyuma y’umukino umunyarwenya Clapton Kibonke yashyize hanze ifoto itangaje igaragaza ko umuzamu wa Qatar witwa Saad Al Sheeb arutwa n’igiti.

Iyi foto yayishyize ku rukuta rwe rwa Instagram maze abamukurikira nabo batangira kuvuga kuri iyo foto, bamwe muri bo bemeranya na Clapton bemeza ko aribyo koko uyu muzamu wa Qatar atitwaye neza muri uwo mukino.
Ikipe ya Equador yaje gutsinda ibitego bibiri ibifashijwemo na kapiteni wayo bita Inner Valencia.