Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe y’igihugu ya Morocco yatsindaga ikipe y’igihugu ya Belgium mu mukino wa kabiri mu itsinda F mu gikombe cy’isi 2022.
Ni umukino warangiye ari ibitego bibiri bya Morocco ku busa bwa Belgium, ibintu bitashimishije abafana ba Belgium aho bahise bakora imyigaragambyo mu murwa mukuru i Bruxelles.
Nyuma y’uwo mukino, Ashraf Hakimi yagiye kwishimira intsinzi we na Mama we wari uri muri sitade yaje kureba umuhungu we.
Ni ifoto iri guca ibintu ku isi hose aho Mama wa Hakimi yamusomye ku itama mu rwego rwo kumuha amashimwe nuko maze Hakimi na we amusoma mu gahanga mu rwego rwo kumubwira ko yishimiye kuba yaje kumureba aconga ruhago.

