Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa i Kigali mu Rwanda yatangaje ko agomba guhura na nyina wa Yolo the Queen ku bubi n’ubwiza.
Abinyujije kuri Instagram Konde Boy yatambukije ifoto y’uyu mubyeyi arenzaho amagambo agira ati “Nintahura nawe biraba ari bibi cyane “
Harmonize atangaje ibi mu gihe mu myaka itambutse yagiye agaragaza ko yihebeye Yolo The Queen afite ikimero gikoroza benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Harmonize kandi atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe ari i Kigali aho yatangarije ko nta SIDA arwaye kandi ko agomba kurongora inkumi yo mu Rwanda ku cyo byasaba cyose.
