in

Icyuho cya Fall Ngagne cyadukozeho – Muhire Kevin nyuma ko kunganya na APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yavuze ko kubura rutahizamu Fall Ngagne byabagizeho ingaruka zikomeye, bigatuma batabasha gutsinda APR FC. Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino banganyijemo ubusa ku busa kuri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025. Yavuze ko nubwo bafite rutahizamu mushya, Abeddy, ataramenyerana n’abandi, ariko yizeye ko bizagenda biza.

Fall Ngagne yari umwe mu bakinnyi Rayon Sports yagenderagaho, ariko yahuye n’imvune ikomeye ku ivi, bituma asoza umwaka we w’imikino. Kugeza ubu, ni we uyoboye urutonde rw’abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona, afite 13. Kubura kwe byatumye Rayon Sports igira icyuho mu busatirizi, ari na byo byayigoye gutsinda APR FC.

Nubwo banganyije, Muhire Kevin yavuze ko bagifite amahirwe yo kwegukana igikombe. Yemeje ko imikino isigaye ari myinshi, bityo bakomeje gukora cyane no gukorera hamwe nk’ikipe, bazabasha kuguma ku mwanya wa mbere. Yasabye abakinnyi bagenzi be kwitanga kugira ngo bazasoze shampiyona bari ku isonga.

Ku rundi ruhande, kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude, yavuze ko umukino wari mwiza kandi ko byose bigishoboka. Yashimye uko APR FC yakinnye, nubwo bahushije amahirwe menshi. Yibukije abafana babo ko bagomba gukomeza kubashyigikira. Kugeza ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye shampiyona n’amanota 43, ikurikiwe na APR FC ifite 41, mu gihe hasigaye imikino 10 ngo shampiyona irangire.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gicumbi: Abaturage batunguwe n’inkuru y’abagabo babiri baguranye abagore