in

Icyishaka David uzwi nka Davis D na mugenzi we B-Threy, bagiye kuririmbira muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye bakirwa n’intebe zambaye ubusa bataha badakoze icyabajyanye

Kuri iki cyumweru tariki ya 03 Ukuboza 2023, abahanzi babiri; Davis D hamwe na B Threy batashye batageze ku rubyiniriro bitewe no kubura abantu byibuze bagera kuri batanu (5) ahazwi nko muri Main Auditorium hasanzwe n’ubundi habera ibitaramo bikomeye bibera mu karere ka Huye.

Ni igitaramo ubundi cyari giteganyijwe gutangira ku isaha ya Saa Cyenda z’amanywa (15:00 Pm). Kwinjira muri iki gitaramo, muri VIP yari ibihumbi Bitatu (3,000 Frw), ndetse n’ahasanzwe bikaba byari ibihumbi bibiri (2,000 Frw).

Guhera ku isaha igitaramo cyari giteganyijwe gutangirira, wabonaga ko abantu bari ntabo. Byakomeje bigera mu masaaha ya saa kumi n’ebyiri (18:00 Pm) ubona ko nta bantu bari bahagera, gusa ariko n’ubundi nk’ibisanzwe bake cyane bari bahageze, bumvaga ko nta kabuza igitaramo kiri bube kuko n’ubundi tumenyereye ko mu Rwanda kubahiriza amasaaha yaba ku bahanzi no kubategura ibitaramo bikigoye.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Aba bahanzi bose bari bamaze kugera muri Kaminuza kare. B Threy yikojeje muri Studio ya Radiyo ya Kaminuza ( Agaciro Radio), yivugira ko rwose ibintu agiye gukorera i Huye ari amateka cyane ko atari n’ubwa mbere ahataramiye.

Davis D nawe yikojeje muri Kaminuza ahari hagiye kubera igitaramo, ubwo yari yibereye mu modoka, ushinzwe umutekano arasohoka yinjira muri Auditorium akubisemo amaso ahamagarwa n’intebe agaruka yiruka abikojeje Davis D bahita batsa imodoka barongera bisubirira inyuma.

Amasaha yakomeje kwicuma, bamwe batangira kwinubira imitegurire y’iki gitaramo, abishyuye amafaranga yabo batangira kwijujuta kuba batari kubona igitaramo bishyuye ariko impamvu ni uko nta bantu bari bahari na bake ndetse n’abahanzi bari bigendeye kare.

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Byaje kugera aho abagura amatike barabura, muri Auditorium harimo abantu batarenze batandatu (6) kongeraho na Dj warimo acurangira intebe gusa.

Bimaze kuyoberana, nibwo hemejwe ko abantu bagiye kwinjirira ubuntu ariko igitaramo kikaba kuko abishyuye bari batangiye kubirakariramo.

Buri munyeshuri yafashe telephone ahamagara inshuti ye baziranye kugira ngo ize ariko biranga biba iby’ubusa kuko n’ubundi amazi yari yarenze inkombe bamwe bari bigiriye kwiryamira kuko ejo ari ku wa mbere kandi akaba ari ishuri (birumvikana muri weekend umuntu aba arushye kandi aba agomba kuruhuka kare kugira ngo ku wa mbere azabyuke ameze neza).

Turakwamamariza kuri macye ashoboka. Uko yaba angana kose.

Byageze mu masaaha ya saa yine z’ijoro hataragera n’abantu bagera ku icumi (10) ndetse yewe n’abahanzi nta n’umwe waharangwaga. Ntibyatinze kuko bimaze kuyoberana, abantu bose bahise bafata inzira baritahira mu gahinda kenshi ndetse muri ako kanya na Dj nawe ahita azinga ibyuma bafunga Main Auditorium uko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi yaraye ahetse ikipe ye ayigeza ku mukino wa nyuma wa Knockout

Rayon Sports yamaze kumurika umugati wayo ‘Gikundiro Bread’ ihita itangaza n’igiciro cyawo