in ,

Icyifuzo cy’umukinnyi wa Arsenal ntabwo ari kiza na gato mu mikinire ya Neymar (Impamvu)

Ubwo  umukinnyi wa Arsenal ,Alex Iwobi ufite imyaka 20 yaganiraga na copa90 ,yatunguye abantu mu gihe yasubizaga ikibazo cyamubazaga umukinnyi yifuza waza muri Arsenal ,ntabwo yigeze ahitamo Cristiano Ronaldo cyangwa Messi ahubwo yahisemo Neymar da Silva Santos Júnior.

Ariko se Neymar we yashimishwa no kuza mu ikipe iherutse igikombe cya Championat mu myaka 13 ishize ? birumvikana ko icyifuzo cya Alex Iwobi bigoye ko cyasubizwa. ariko kandi ntawamubuza kwifuza

 

Image result for Neymar sad

 

Ntabwo byoroshye kwemera ko Neymar yava  muri Barcelona ifite ibikombe 69, birimo  24  bya La Liga ,28 bya Copa del Rey,12 bya Supercopa de España,3 bya  Copa Eva Duarte na 2 bya  Copa de la Liga maze akerekeza muri Arsenal iherutse  igikombe cya Championat mu mwaka wa 2003-2004. Alex Iwobi ntabwo yari kubura kwifuza uyu musore uri mu bakunzwe cyane mu migi nka Barcelona na São Paulo, Brazil ndetse umaze gutsinda ibitego 4 mu mikino itandatu amaze gukinira iyi kipe muri uyu mwaka.

Alex Iwobi
Alex Iwobi

Alex Iwobi kandi yabwiye copa90 ko imikinire ye n’aho ageze abikesha nyirarume Jay-Jay Okocha,Iwobi ati” Ntabwo nzi uko nabivuga,gusa yaramfashije mu bitekerezo kandi no mu mikinire ,yambaye hafi niyo mpamvu meze uko meze uyu munsi”

 

Alex wambara nimero 9 mu mugongo ashimisha abafana ba Arsenal bitewe n’uburyo anyaruka agana izamu kandi akirinda gutakaza umupira,ku myaka ye abigiriwemo inama na Jay-Jay yafashe umwanzuro wo gukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria nyamara Wenger ngo yifuzaga ko yazakinira Ubwongereza nk’uko vanguard yabitangaje .

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Reba isura ishamaje ya Nyampinga wa Brazil utandukanye n’abandi 59 bamubanjirije

Dore ibihe byiza byuje urukundo rwa Tom Close na Tricia utigeze umenya (AMAFOTO)