in ,

Icyemezo umutoza Conte wa Chelsea afatiye abakinnyi barimo Hazard na Morata mu mikino ya champions league kibabaje benshi

Kuri uyu mugoroba nibwo imikino ya mbere y’irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo rizwi nka UEFA CHAMPIONS LEAGUE iri kuza kuba ikinwa, aho ku isaha ya 20:45 ruraba rwambikanye ku makipe amwe namwe akomakomeye, Ikipe ya Chelsea iraba iri mu rugo iraza kwakira ikipe ya Quarabag yo mu gihugu cya Azerbaijan. Umutoza w’ikipe ya Chelsea yafashe icyemezo gikomeye cyo kutaza gukinisha abakinnyi be bakomeye barimo Alvaro Morata na Eden Hazard.FBL-EUR-C1-CHELSEA-PRESSER

Amakuru dukesha Skysport, umutoza Antonio Conte yatangaje ko Eden Hazard na Alvaro Morata bataza kuza gukina uyu munsi kugirango azabifashishe ku mukino bafitanye na Arsenal muri Weekend mu gikombe cya Champiyona. Mu magambo ye yagize ati:”Eden is in the squad and is working very well towards the best physical condition, but I think he needs a bit more time to continue to improve and to not to take stupid risks with him. Now he’s available and will be on the bench. Alvaro’s playing very well, scoring and he is totally involved in our style of football, and improving a lot. But don’t forget he played the whole game with Spain and at Leicester. I have to check and then to make the best decision. It is normal when you play seven games in 21 days that it is necessary to rotate, but I am very calm. The English teams have difficulties because the league is very tough here. In the past, before the Champions League, I rested players. But in England it is very difficult to do this. You risk a lot.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu mutaliyani yagize ati:” Eden ari kurutonde rw’abakinnyi kandi ari gukira neza gusa ndatekereza ko akeneye igihe cye cyo kugarura ingufu ze zose neza ntakimwihutisha kubwizo mpamvu araba ari ku ntebe y’abasimbura. Alvaro Morata nawe ameze neza cyane amaze kugaragaza ko yumva imikorere y’ikipe ariko ntimwiyibagize ko yakinnye imikino n’ikipe ye y’igihugu ndetse n’umukino uheruka wa Leicester. Ngomba kubirebaho neza ubundi nkafata umwanzuro. Biba bikomeye cyane iyo umukinnyi akinnye imikino 7 mu minsi 21 gusa. Iyi champiyona iravunanye cyane kandi iranakomeye niyo mpamvu nkumutoza tugomba kumenya uko dukoresha abakinnyi dufite. Kera nkitoza mu butaliyani najyaga nduhutsa abakinnyi ariko mu bwongereza biba bikomeye.”

Ikintu cyababaje bikomeye abafana ba Chelsea nuko bibutse ko uyu mutoza ubwo yaruhutsaga abakinnyi bakomeye ba Juventus atarenze amajonjora, ibi bikaba byahangayikishije bikomeye abafana ba Chelsea akaba ari nayo mpamvu bababajwe no kumva izi mpinduka zuyu mutoza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

The Power Boys – NARI KWEMERA

Iyumvire amagambo asebanya Jose Mourinho yabwiye abatoza bamubanjirije i Manchester yatumye isi yose imwibazaho