in

Icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri wa mugabo waguwe gitumo ari kwakira ruswa ya miliyoni 25 z’amanyarwanda

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umukozi wa RSB, Uwitonze Valens, ukurikiranyweho kwaka, kwakira no gutanga indonke afungwa 30 y’agateganyo.

Rwategetse kandi ko Manzi John bareganwa ukurikiranyweho inyandiko mpimbano no kuba icyitso mu cyaha cyo kwaka no kwakira indoke na we afungwa iminsi 30.

Ubushinjacyaha bwabaregeye Urukiko busaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha bakurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bushimangira ko impamvu zituma bakekwaho icyaha ari uko Manzi yatumwe n’umukoresha we muri RSB gushaka icyemezo cy’ubuziranenge bw’uruganda rwe ari naho yaje kumenyanira na Uwitonze Valens.

Bugaragaza kandi ko nyuma Manzi yahisemo kujya kureba Uwitonze Valens ngo bacurane umugambi wabo wo kwaka amafaranga Dushimimana bitwaje ko akoresha inyandiko mpimbano, akanamubwira ko bashobora kumukuraho miliyoni 15 Frw.

Bushingira kandi ku inyandiko y’ifatira igaragaza indonke ya miliyoni 5 Frw n’amajwi ya Uwitonze Valens asaba amafaranga Dushimimana Jacqueline bemeranya miliyoni 25 Frw ariko ko yagombaga kumuha miliyoni 15 Frw y’ibanze.

Ubushinjacyaha kandi bushingira ku kuba Uwitonze yarasuye urwo ruganda nk’umukozi wa RSB n’inyandikomvugo ye yemeza ko yafashwe yakira miliyoni eshanu, bugasaba ko bakurikiranwa bafunzwe.

Bwagaragaje ko impamvu bakwiye gukurikiranwa bafunzwe ari uko bashobora kotsa igitutu uwakorewe icyaha no kuba babangamira iperereza kuko hari abandi bagize uruhare muri ibyo byaha bagishakishwa.

Uwitonze yaburanye ahakana ibyo kwaka ruswa kuko ntaho yari ahuriye n’inshingano zo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa na RSB kizwi nka “S Mark”.

Yemeye ko yafashwe agiye kwakira miliyoni 5 Frw ariko ko atari yayakiriye, kandi atafatwa nka ruswa kuko gutanga icyo cyemezo bitari mu nshingano ze.

Urukiko rusanga nubwo Manzi John avuga ko arengana ariko adashobora kuvuguruza imvugo za Dushimimana Jacqueline wemeza ko yamusabye kujya gushaka icyemezo cy’ubuziranenge muri RSB.

Rusanga kandi nubwo ahakana ko atari we wakoze inyandiko mpimbano y’icyemezo cy’ubuziranenge cyakoreshwaga n’uruganda rwa Dushimimana ariko adahakana uruhare yagize mu ikorwa ryayo, bityo bikaba bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Ku birebana no kuba bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, urukiko rusanga Manzi John na Uwitonze Valens barasabye gukurikiranwa bari hanze kuko batatoroka ubutabera ariko Ubushinjacyaha nabwo bukagaragaza impungenge z’uko bashobora kubangamira iperereza.

Rusanga kuba hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, bagomba gukurikiranwa bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.

Rwagaragaje ko ibi ari ibyaha by’ubugome bifite ingaruka ku gihugu rukaba rusanga kubafunga ari bwo buryo bwafasha ubutabera kubabonera igihe gikwiye no gukora iperereza ryimbitse ku byaha bakurikiranyweho cyane ko batabyemera neza.

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague uri mu bakuyeho umuvumo w’ikipe ya Sandkven IF wari umaze imyaka 40, yagaragaje umunezero we [VIDEWO]

RIP Byiringiro Emmanuel! Urupfu rw’umusore w’imyaka 25 rukomeje kuba urujijo mu karere ka Rusizi yapfiriyemo