Icyamamare muri Real Madrid, Luka Modric yashimangiye ko igikombe cy’isi 2022 kizabera muri Qatar kizaba irushanwa mpuzamahanga rya nyuma azaba akinnye
Umukinyi wo hagati wimyaka 37 yayoboye igihugu cye cya korowasiya kumukino wanyuma mugikombe cyisi cya 2018 ndetse yanatsindiye Umupira wa Zahabu nk’umukinnyi mwiza mugihe cyamarushanwa yabereye muburusiya.
Modric kandi yatsindiye Ballon d’or kubera imbaraga zidasanzwe muri uwo mwaka ku gihugu cye.
Kapiteni wa Korowasiya yagize kandi uruhare runini mu gufasha Real gutsinda LaLiga na Champions League muri shampiyona ishize.
Uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Tottenham ubu yemeje ko azayobora igihugu cye ku nshuro ya nyuma ukwezi gutaha mu marushanwa akomeye azabera muri Qatar.
Modric yabwiye Fifa ati: “Nzi ko mfite imyaka runaka kandi ko iri ari ryo rushanwa ryanjye rya nyuma mu ikipe y’igihugu ya Korowasiya.”
Dufite amahirwe yo kujya mu majonjora ane yanyuma, hanyuma dufite igikombe cy’isi hanyuma tuzareba.