in

Iby’urukundo rwa Zaba Missedcall na wa mukobwa witabiriye Miss Rwanda bikomeje kuzamo urujijo

Hashize iminsi tubabwiye inkuru y’urukundo hagati ya Zaba Missedcall n’umukobwa witwa Uwankusi Nkusi Lynda witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Iyi nkuru twayibagejejeho nyuma yuko Zaba ashyize hanze amafoto ye atandukanye akanayaherekesha amagambo ataratumye dushidikanya ku rukundo rw’aba bombi.

Mu masaha make ashize nibwo nanone Zaba Missedcall yongeye gushyira hanze imwe mu mafoto afite ari kumwe na Miss Lynda maze ayiherekesha amagambo agira ati « Barakinana 🤷🏻».

Nyuma yo gusoma aya magambo Zaba yanditse habaye igihirahiro hibazwa niba iby’aba bombi byaba byihishemo urukundo cyangwa se ari ukubera aba bombi bakinana muri filime bikaba ari bimwe abantu benshi basanzwe bamenyereye bizwi nko gutwika.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Andi mafoto meza ushobora kuba utarabonye ya Miss Darlène asezerana n’umukunzi we.

Diamond Platnumz yateye imitoma imodoka ye.