in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Iby’umunyamakuru Sam Karenzi bikomeje kuba urujijo.

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba umunyamakuru wakunzwe cyane mu rubuga rw’imikino,Sam Karenzi azakomeza ubunyamakuru cyangwa ashobora kuzaba Umunyamabanga wa FERWAFA guhera mu kwezi gutaha.

Tariki 12 Nzeri ni bwo uwari umunyamabanga wa FERWAFA Uwayezu Francois Regis yasezeye kuri uyu mwanya, avuga ko azasohoka mu biro tariki 13 Ukwakira 2021. Kuri ubu hakomeje kwibazwa umusimbura w’uyu mugabo wari umaze hafi imyaka ine ari umunyamabanga wa FERWAFA. Mu bashyirwa mu majwi harimo uwahoze ari umuyobozi wa Siporo kuri Radio na TV 10 Sam Karenzi uherutse gusezera kuri izi nshingano, akaba ategereje ko amasezerano ye agera ku musozo tariki 30 Nzeri 2021 agatandukana n’iki kigo.

Sam Karenzi yageze kuri Radio na TV 10 ari umunyamakuru wakoraga ikiganiro Urukiko ariko yaje gukurwamo agirwa umuyobozi wa Siporo ndetse bamwe muri bagenzi be bakoranaga nabo barajyana barimo Axel Horaho wahise asezera kuri Radio na TV 10 ndetse na Taifa Bruno wagiye mu kiganiro cya nimugoroba. Sam Karenzi aherutse gutangaza ko yamaze gusezera kuri Radio/TV10 ariko avuga ko ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA na we atabizi.

Yagize ati:”Ni byo koko namaze gusezera kuri Radio/TV10, nanditse ibaruwa ku itariki ya 15 Nzeri, gusa ndacyari umukozi w’iki gitangazamakuru kugeza tariki ya 30 z’uku kwezi nk’uko biri mu masezerano. Ntabwo ibyo kuba umuyobozi muri FERWAFA mbizi, nanjye ndabyumva gutyo, ibizakurikiraho muzabimenya ninsoza amasezerano yanjye hano kuko ubu ndacyari umukozi w’iki kigo.”

Ibi bikomeje gutera urujijo abafana b’uyu munyamakuru hibazwa niba azakomereza kuri FINE FM cyangwa azaba umuyobozi muri FERWAFA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yavugije induru kubera umuhanzi ukizamuka(Video)

IFOTO Y’UMUNSI: Umugabo wa Miss Bahati Grace ari kumwe n’umwana wa Miss Bahati Grace