Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ku bufatanye na Adidas bashyize hanze imupira mushya witwa ‘Al Hilm’ bisobanuye ‘inzozi’ nk’umupira mushya uzakoreshwa mu mikino ya 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.
Mu ntangiriro z’igikombe cy’isi kuva mu mikino y’amatsinda kugeza mu mikino ya 1/4 Adidas na FIFA bari baratanza umupira witwa ‘Al Rihla’ bisobanuye ‘urugendo’ nk’umupira ugomba gukinwa ,ariko nyuma baje gutangaza ko uwo mupira usimbujwe undi witwa ‘Al Hilm’
ukaba uzakinwa mu mikino ya 1/2 ndetse n’umukino wa nyuma uzakinwa kuri 18 uku kwezi.
Al Hilm ni ijambo ry’icyarabu risobanuye ‘inzozi’ mu kinyarwanda rikaba ryarahawe umupira uzakinwa mu gikombe cy’isi imikino isigaye yose, Adidas nk’uruganda rwakoze uwo mupira batangaje ko uwo mupira wifutemo utubara tujya gusa nka zahabu aho icyo gitekerezo cyavuye ku mucanga w’ubutayu bwa Qatar.
Nick Cragg umuyobozi wa Adidas yatangaje ko kandi , Al Hilm igaragaza urumuri mu mbaraga z’imikino n’umupira w’amaguru mu gushyira isi hamwe.
Al Hilm aho itabdukaniye na Al Rihla umupira wakinwe mu matsinda no muri 1/4 n’uko wo ukoranye ikoranabuhanga rishibora kubwira abasifuzi ba VAR ko uwatsinze igitego yari yaraririye.