in

Ibyo wamenya ku myenda ya icikaguritse(déchiré)

Imyenda icikaguritse ya Déchiré yatangiye kugaragara ahagana mu 1970 izanywe n’abantu bakoraga imirimo y’ingufu.

Urubyiruko n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda n’ahandi ku isi, ni bo baharaye kwambara ayo mapantaro usanga acitse ku mavi, ku bibero, ku mirundi n’ahandi, gusa hari bamwe bumva ko ari imyenda y’ibyamamare gusa cyangwa urubyiruko rwananiranye.

Ubusanzwe ayo mapantaro cyangwa amashati acikaguritse yatangiye kugaragara mu myaka ya 1970. Icyo gihe amakoboyi yambarwaga n’abantu bakora imirimo y’ingufu, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kubera kuyambara kenshi n’ubukene bwo kubura amafaranga yo kugura ayandi, byatumaga ba nyirayo bakomeza kuyambara kugeza igihe abacikiyeho.

Ibitangazamakuru nka GQ na Vogue byanditse ko muri iyo myaka, muri Amerika, imyambaro yatangaga ubutumwa bitewe n’uyambaye. Ni iyo mpamvu ngo hari abifashishije kwambara amapantaro acitse bagaragaza ibyiyumviro byabo kuri politiki n’iyobokama.

Hagaragaye amatsinda y’abantu cyane cyane ay’urubyiruko yambaraga amakoboyi aciye ku mavi n’ahandi. Ni bo ubwabo ngo bayiciraga, bigumura ku matwara yari ari mu gihugu icyo gihe.

Muri iyo myaka kandi, ngo abaririmbyi b’ibyamamare mu njyana yari igezweho yitwa Rock and Roll na bo batangiye kwambara “Déchiré”.

Kubera uburyo ibyo byamamara byari bikunzwe, ngo abakora ibijyanye n’imideli n’imyambarire ni bwo batangiye gukora amapantalo y’amakoboyi acikaguritse kuko babonaga akunzwe.

Uko imyaka yashiraga ni na ko ayo mapantalo yakwirakwiraga henshi. Ibyamamare ndetse n’urubyiruko rutangira kuyagura ku isoko, abenshi mu bayambara bashaka kwigana ibyamamare bakunda.

Amakoboyi ya “Déchiré” yakomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ngo nko mu myaka ya 2010, yafashwe nk’ikimenyetso cyo kwambara neza. Maze inganda zikomeza kuyakora, asakara henshi ku isi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mukaperezida warongowe na Kwizera aratwite

Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ibyishimo bidasanzwe bafite.