in

Ariel Ways na Juno Kizigenza berekanye ibyishimo bidasanzwe bafite.

Abahanzi Juno Kizigenza na Ariel Ways berekanye ibyishimo bafite, nyuma yo kumenya ko bagiye gususurutsa abantu mu mikino ya Afro Basket 2021 igeze muri kimwe cya Kabiri.

Mu mashusho bashyize hanze aba bahanzi bombi bavuzwe mu rukundo ariko bikarangira babihakanye bagashimangira ko ari inshuti zisanzwe, bagaragaje ko bishimiye kuba bagiye guhurira ku rubyiniro bakaririmbira abantu indirimbo bahuriyemo “Away” ku nshuro ya mbere imbere y’abantu benshi.

Muri aya mashusho usibye kurarikira abakunzi babo kuza gutaramana nabo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba bagiye guhurira ku rubyiniro bakaririmba “Away” ku nshuro ya mbere, imbere y’abakunzi babo. Hari aho Ariel Ways yagize ati: “Yeyeye tuze guhura”.

Mugenzi we Juno Kizigenza yabanje kugaragaza ko bidasanzwe kuba bagiye kuririmba muri iyi mikino igeze muri kimwe cya Kabiri nyuma y’aho agaragaza ko ashimishijwe no kuba bari buririmbire abakunzi babo “Away” ku nshuro ya mbere ati: “Dupefominge Away ku nshuro ya mbere imbere ya abantu”.

https://www.instagram.com/p/CTZETCjo4Xh/?utm_medium=copy_link

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo wamenya ku myenda ya icikaguritse(déchiré)

Igitaramo cya Iwacu Muzika kirasubitswe bitunguranye nyuma y’urupfu rwa Jay Polly.