in

Ibyo wakora ukarinda iminwa yawe gusaduka bya hato na hato

Benshi bakunda kumagara iminwa ndetse igasaduka cyane cyane mu gihe cy’izuba ryinshi.Gusaduka iminwa biterwa n’impamvu zitandukanye rimwe na rimwe ugasanga hariho udesebe cyangwa se ikava amaraso.

Nubwo usanga akenshi biterwa n’izuba ariko, hari abo usanga byarabaye karande ku buryo no mu gihe cy’imvura iminwa yabo ihora yumagaye ariko buri wese akaba afite uburyo bworoshye akoresha kugira ngo iminwa ye ihore ihehereye.

Ibitera gusaduka kw’iminwa

1.Kurigata iminwa:

Ni igikorwa abantu bakora baziko bari kubobereza iminwa ariko amacandwe burya ahita yuma ndetse agatuma iminwa yuma kurushaho.

2.Kutagira amazi ahagije mu mubiri :

Ibi bikunze kuba cyane mu gihe cy’impeshyi ndetse bikibasira cyane abantu banywa inzoga zikaze ndetse n’abahora mu mbeho nyinshi n’umuyaga.

3. Guhumekera mu kanwa :

Ibi bikunze kugaragara ku bantu bahorana indwara z’ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa no ku bantu basinzira bagona.

4.Vitamini nyinshi cyangwa se nkeya:

Iyo vitamini A cyangwa B12 zabaye nyinshi mu mubiri ku buryo utabasha kwihanganira igipimo cya Colbalt na nickel bitera umuntu guhora yumye iminwa. Iyindi mpamvu ni ukugabanuka kwa vitamin zo mu bwoko bwa B mu mubiri.

5.Imiti:

Imiti ivura ibiheri n’iminkanyari nka propranolol na prochlorperazine ndetse n’ iyoza amenyo irimo ikinyabutabire bita sodium lauryl sulfate nabyo bitera iki kibazo cyo kuma cyangwa gusaduka iminwa.

Uko wakwirinda gusaduka iminwa

• Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye

• Gerageza kunywa amazi ahagije kandi ubikore kenshi

• Koresha amavuta yo gusiga ku munwa azwi nka labelo ariko ubanze urebe ibiyigize kuko ikunze kuba nziza ni iba irimo petroleum ishinzwe gutanga ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi gusaduka

• Fata agace ka cocombre ikiri nshya usige ku minwa ubone gusigaho labelo

• Mu gihe nta mavuta asigwa ku munwa ufite, ushobora gusigaho amavuta ya elayo ( huile d’olive) mu mwanya wa labelo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyakwereka ko ushobora kuba ufite uburwayi bwo mu mutwe

Yannick Mukunzi n’umufasha we bari mu byishimo byinshi (Amafoto)