in

Ibyo uyu mugore yakoreye ingwe ntizigera ibyibagirwa na rimwe (video)

Uyu mugore yari kumwe n’umwana we mu ijoro ubwo baterwaga n’ingwe zikunze kugaragara mu gace batuyemo ku bwinshi, maze igaterura umwana we wari wicaye wenyine ikiruka.

Baiga akibibona yahise afata inkoni yari imwegereye yirukankana iyo ngwe mu rugendo rungana na kirometero, maze ayikubita inkoni agira ngo ayiteshe umwana we yari ifite mu kanwa.

Iyi ngwe yaje gushyira umwana hasi, ariko ihita itangira kurwanya Baiga mu buryo bukomeye, undi nawe ntiyatinya arayihangara bikomeye, abasha kuyikuraho ndetse no gukomeza kuyikubita inkoni kugeza ubwo abaturanyi bumvise indura baratabara, birangira ingwe ihunze.

Baiga yahise agwa muri coma ajyanwa kwa muganga, ari naho yakomereje kubonera ubutabazi bw’ibanze ari kumwe n’umwana we, nawe ufite ibikomere ku jisho, ku itama no ku kananwa.

Baiga atuye mu cyaro cya Badijharia kiri mu Karere ka Sidhi, kikaba kibarizwamo icyanya cyahariwe ingwe mu rwego rwo kuzitaho, ari nayo mpamvu zikunze gurenga imbibi zazo cyane cyane mu masaha y’ijoro, zigatera abaturage.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yakubise umusore amukura amenyo barimo gupfa ibintu byo gutereta (video)

Akazina k’akabyiniriro Mwiseneza Josiane asigaye yitwa