Uyu mugore yari kumwe n’umwana we mu ijoro ubwo baterwaga n’ingwe zikunze kugaragara mu gace batuyemo ku bwinshi, maze igaterura umwana we wari wicaye wenyine ikiruka.
Baiga akibibona yahise afata inkoni yari imwegereye yirukankana iyo ngwe mu rugendo rungana na kirometero, maze ayikubita inkoni agira ngo ayiteshe umwana we yari ifite mu kanwa.
Iyi ngwe yaje gushyira umwana hasi, ariko ihita itangira kurwanya Baiga mu buryo bukomeye, undi nawe ntiyatinya arayihangara bikomeye, abasha kuyikuraho ndetse no gukomeza kuyikubita inkoni kugeza ubwo abaturanyi bumvise indura baratabara, birangira ingwe ihunze.
Baiga yahise agwa muri coma ajyanwa kwa muganga, ari naho yakomereje kubonera ubutabazi bw’ibanze ari kumwe n’umwana we, nawe ufite ibikomere ku jisho, ku itama no ku kananwa.
Baiga atuye mu cyaro cya Badijharia kiri mu Karere ka Sidhi, kikaba kibarizwamo icyanya cyahariwe ingwe mu rwego rwo kuzitaho, ari nayo mpamvu zikunze gurenga imbibi zazo cyane cyane mu masaha y’ijoro, zigatera abaturage.
मध्य प्रदेश के सीधी जिले में एक मां बेटे को बचाने के लिए मौत से लड़ गई. इस मां के 6 साल के बेटे को तेंदुआ उठा ले गया था. मां ने तेंदुए का एक किलोमीटर दूर तक पीछा किया और उससे बच्चे को छीन लिया. इस घटना में मां और बेट दोनों घायल हो गए. pic.twitter.com/8CR1cnKJM4
— Nikhil Suryavanshi (@NikhilEditor) November 30, 2021