Vitamini B5 n’imwe muri vitamini zirinda umuntu indwara nyinshi harimo umunabi ukabije ukunze kwibasira benshi hanze aha.
Akamaro ka vitamini B5 ku mubiri
- Ifasha umubiri kuruhuka no kumva ufite ingufu
- Irwanya stress, kwiheba no kwigunga.
- Igabanya cholesterol mbi kandi ikaringaniza umuvuduko w’amaraso
- Yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri
- Ifasha umwijima mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri
- Yongera igipimo cya hemoglobin mu mubiri, bityo ukagira amaraso ahagije.
- Ituma tugira uruhu runoze n’umusatsi mwiza
- Ifasha mu kurwanya asima n’indwara yo gususumira.
Aho dusanga vitamini b5
Mu bimera iboneka mu bihwagari, inyanya, ibihumyo, ibishyimbo bya lantiye,avoka , imboga rwatsi, ibigori, amashu, chou-fleur, broccoli, ibinyampeke n’ibijumba
Mu matungo tuyisanga mu muhondo w’ igi, umwijima w’ inkoko, inyama y’ inka no mu ifi ya salmon
Tunayisanga mu musemburo.