Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho y’umugabo wabonaga anezejwe no kuryama ku migozi isanzwe ishyirwaho isanduku y’umuntu ugiye gushyingurwa ngo yurutswe mu mva neza ,gusa uwo mugabo we yirambitse kuri iyo migozi ikajya imumanura mu mwobo bashyinguramo ari nako atumagura itabi ubona anezerewe.
Uyu mugabo bitamenyekanye neza igihugu atuyemo ,wabonaga yishimiye ibyo yarimo akora kandi ariko aririmba anatumagura itabi ,ndetse anatera urwenya abwira abo barikumwe kutarira cyane ko wigereranyaga nk’urigushyingurwa ,ibyatumye Apotre Kabey wanasakaje ay’amashusho ku mbuga nkoranyambaga agira ikibazo cy’amatsiko yabajije abamukurikira ku rubuga rwa twitter.
Aho yagize ati:” ni urumogi!? cyangwa abagabo nibo bantu banezerewe ku isi iyo batarikumwe n’ikindi gitsina (gore cg gabo)”
REBA HANO AMASHUSHO