Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashimiye umuforomokazi wagaragaje ubwitange maze afasha umubyeyi wari ugiye kwibaruka impanga ari muri tagisi.
Avuga uko byagenze, uyu muforomokazi witwa Juliet, yerekanye ko yahamagawe ngo aze gusuzuma umuturanyi we wagiye kwibaruka.Gusa asanga ari ngombwa ko bamujyana ku kigo nderabuzima bateze taxi ya twegerane kugirango ibageze ku bitaro Ubwo bari mu nzira bajya mu bitaro, umugore wari uri ku bise yagaragazaga ko afite intege nke nibwo uyu muforomokazi yahise asaba umushoferi gushyira taxi hirya y’umuhanda maze bayitegura neza ,abasha kubyariramo .Uyu mubyeyi akaba yibarutse abana b’impanga abifashijwemo n’uyu muganga.
Iki gikorwa uyu muganga yakoze cyatumye afatwa nk’intwari kubera ubwitange yagaragaje.
Inkuru ni nziza ariko munoze ubunyamwuga uti”umuforomo witwa Juliet….”ni uwo mu kihe gihugu muyihe ntara?mugerageze gukora Inkuru yumvikana kurusha gutangaza byinshi birimo amayobera murakoze