in

Ibyo Umu-Hacker yakoreye Neymar, yamucucuye, inkuru irambuye.

Umu-Hacker yibye ibihumbi  40,000 kuri konte y’umukinnyi w’umupira w’amaguru Neymar.

Abategetsi bo muri  Berezile bakaba  bataye muri yombi umugabo bivugwa ko yinjiye muri konti ya banki ya Neymar akaba yibye amafaranga arenga ibihumbi 40 by’amadorari mu manyarwanda aka arenga Miliyoni 40.

Polisi yavuze ko bivugwa ko ari hacker wakoraga muri banki itavuzwe izina aho uyu mukinnyi wa  Paris St-Germain akaba  n’umukinnyi wa Berezile Neymar ndetse n’umuhagarariye mu mupira [agent] ariwe se bari bafite konti.

Ku wa gatatu tariki ya 9 Gashyantare, uyu musore w’imyaka 20 yatawe muri yombi, azira kuba yaribye amafaranga y’uyu mukinnyi Neymar.

Uhagarariye Polisi abajijwe uko byagenze,  Fabio Pinheiro Lopes akaba Ari nawe muyobozi wa Polisi Ati: “Yabonye ijambo ryibanga rya mugenzi we wo mu biro kandi yibye amafaranga make ku bantu bazwi bafite umutungo mwinshi.”

Yongeyeho ati: “abantu benshi ntibabibonye. Akaba yaragiye ayatwara mu ibice akaba akaba yarabanje gutwara ibihumbi 10 by’amadorari akabikora inshuro enye kugeza agize ibihumbi 40 by’amadorari.

Lopes yasobanuye ko konti yagizweho ingaruka ari konti ya Neymar kandi ko bishoboka ko Se ariwe wagenzuraga ayo  amafaranga.

Neymar da Silva Santos Júnior akaba yaravutse tariki 5 Gashyantare mu 1992, akaba yaravukiye mu gace ka Mogi das Cruzes akaba ubungubu akinira ikipe yo mu bufaransa ya PSG.

Kuri ubungubu Neymar akaba afite amafaranga angana na Miliyoni 200$ akaba angana na Miliyari 200Rwfr.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Ndimbati yaturitse yarize yasekeje abantu kuri instagram

Yolo The Queen wa nyawe yabonetse