in

Ibyo Rick Ross yakoreye Zari byerekanye ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe benshi batari bazi 

Umuraperi Rick Ross yashimiye cyane Zari Hassan wongeye kubyutsa ibirori by’abambaye imyenda y’imyeru (All-White party) mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Mu butumwa bw’amashusho, Rick Ross yanyujije kuri Instagram yashimiye Zari Hassan wongeye kugarura ibi birori byaherukaga i Kampala mu 2017.

Uyu muraperi uri mu bafite izina muri Amerika yagize ati “Ndabikunze cyane Zari, numvise ko hari ‘All White Party’ i Kampala ku wa 22 Ukuboza. Ibirori byawe bihora ari bigari. Njye n’umuryango wanjye hano turakwishimiye.”

Zari Hassan w’imyaka 42 avuga ko ibi birori bitandukanye n’ibindi byabaye mu myaka itanu ishize.

Ibi birori birangwamo inzoga z’ihenze z’amoko atandukanye birabera Motiv Hotel ahubatswe akabyiniro k’umunsi umwe.

Reba Videwo hasi..

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza kuri Rudeboy n’umugore we bamaranye imyaka irenga 8

Abuzukuru ba shitani bakubise abafana ba APR FC bajya mu bitaro