in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Ibyo Polisi y’U Rwanda yasabye abashaka gukorera impushya z’agateganyo n’iza burundu zo gutwara ibinyabiziga

Kuva tariki ya 11 Ukwakira Polisi y’u Rwanda yasubukuye gahunda yo gutanga ibizamini ku bifuza gutunga impushya zo gutwara ibinyabiziga. Ni ibizamini byatangiriye mu turere tugize umujyi wa Kigali, bikaba biteganijwe ko guhera tariki ya 25 Ukwakira iyi gahunda izakomereza no mu tundi turere tw’Igihugu.

Mbere y’uko gahunda yo gukora ibizamini itangira Polisi yabanje gutanga amatangazo n’ubutumwa binyuze mu itangazamakuru igaragaza uko abantu bagomba kwitwara n’ibyo bagomba kwitwaza bagiye mu kizamini ndetse inagaragaza impinduka zabayemo bitewe no kwirinda icyorezo cya COVID-19. Ku bakora ibizamini byo kubona uruhushya rwa burundu, muri buri Karere k’Umujyi wa Kigali ku munsi hakora abantu 150 bagahurira ahasanzwe hakorerwa ibizamini  naho kubakora ibizamini by’impushya z’agateganyo muri buri Karere hakora abantu 200 bagahurira muri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uko iminsi igenda itambuka hagenda hagaragara bamwe mu bantu barenga ku mabwiriza bigatuma bibangamira imigendekere myiza y’ikorwa ry’ibi bizamini ari nayo mpamvu Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kubyirinda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagaragaje imwe muri iyo myitwarire agira n’ubutumwa atanga.

Ati « Nta muntu wemerewe gukorera undi ikizamini kandi abazabifatirwamo bazabihanirwa n’amategeko kuko ni icyaha, abantu bagomba kubahiriza amasaha n’amatariki yo gukora ibizamini kuko Polisi iba yarabitangaje. Ariko ubu abapolisi baragera ahakorerwa ibizamini bakirirwa bategereje abaza kubikora, bamwe ngo baba bagiye mu kazi, abandi ngo bagiye kwihugura, abandi baba bakererewe bazi ko umuntu aza igihe ashakiye. Abantu turabakangurira  kugera kare ahakorerwa ibizamini kugira abapolisi babanze bababwire n’amabwiriza agenderwaho mu gukora ikizamini ».

CP Kabera yakomeje agaruka ku bantu bahamagarwa ngo bakore ibizamini bakabura, avuga ko abo bazajya bahabwa gahunda y’undi munsi cyangwa se bizabaviremo no kudakora ibizamini bazongere kwiyandikisha bushya. Yanagarutse kuri bamwe mu bantu bagera ahakorerwa ibizamini aho bakabaye hafi ngo bakore ahubwo bagahita bajya kwihugura.

Yagize ati «  Iyo ibizamini byatangiye hari igihe abapolisi batanga akaruhuko k’iminota micyeya noneho bamwe bagahita bagenda ngo bagiye kwihugura kandi bariyandikishije bavuga ko bize biteguye gukora. Abapolisi barabategereza bukarinda bwira, ntabwo byemewe, barimo kwangiza umwanya wabo ndetse n’uw’abapolisi ».

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku bantu bajya gukora ibizamini bitwaje icyangombwa gisimbura indangamuntu, abajya kwirirwa ahakorerwa ibizamini bashaka gukora batariyandikishije cyangwa bashaka gukorera abandi. Yabibukije ko umuntu agomba kujya gukora ikizamini afite indangamuntu, utayifite ntabwo yemerewe kugikora kugeza ayibonye. Yanavuze ko hari ingamba zafashwe mu gukumira ibyo byose.

Ati « Ubu twashyizeho uburyo bwo kujya duhamagara umuntu, tukamuha agapapuro kariho amazina ye na nimero y’indangamuntu ye ndetse gateyeho kashe ukajya gukora ikizamini. Ibi ni ukubera ko hari abantu barimo kujya ahakorerwa ibizamini bagashaka gukora batariyandikishije cyangwa gukorera abandi ».

Umupolisi yararimo kureba Umunyeshuri ugiye gukora ku rutonde rw’abiyandikishije


Src: police.gov.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye kuri uyu mugabo waciye inyuma umukunzi we si byiza na gato||uko byagenze.

Igare riri ku kazi kose! Umucyo mu bitabiriye #CarFreeDay (amafoto)