in

NDASETSENDASETSE

Ibyo Polisi y’U Rwanda isaba abashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri kuri televisiyo y’u Rwanda mu kiganiro Waramutse Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yibukije abaturarwanda ko guhera mu kwezi gutaha k’Ukwakira ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rizasubukura gahunda yo gutanga ibizamini byo gutwara ibinyabiziga. Ni ukuvuga uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga n’uruhushya rwa burundu.

CP Kabera yakomeje yibutsa abantu ko ku bufatanye bwa Polisi n’ikigo Irembo hatangiye gahunda yo kwiyandikisha ku bifuza gukora ibyo bizamini. Bakiyandisha bakoresheje *909#  cyangwa banyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw hanyuma bagakurikiza amabwiriza, kwiyandikisha kandi uhitamo igihe ushaka kuzakorera ikizamini kuko bizakomeza.

Abiyandikisha bose bazakora hakurikijwe urutonde rw’uko biyandikishije aha ni naho CP John Bosco Kabera yaboneyeho gusaba abiyandikisha kwirinda umuvundo kuko uri mu bituma batabasha kwiyandikisha vuba.

Yagize ati “Abantu barabyibuka ko serivisi yo kwiyandikisha yigeze kugira ikibazo biturutse ku ikoranabuhanga ndetse nyuma yaho habaye gahunda ya guma mu rugo. Ibi byose byakomye mu nkokora gahunda twari twaratangiye yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, ariko kuri ubu imirongo irafunguye abantu bakwiyandikisha ku buryo mu ntagiriro z’ukwezi gutaha bazatangira gukora ibizamini. Ariko turakangurira abantu kwiyandikisha bitonze mu rwego rwo kwirinda umuvundo kuko iyo babyiganira muri serivisi zo kwiyandikisha nibwo wumva bavuga ko barimo kubikora bikanga.”

CP Kabera yakomeje asubiza abagiye bagaragaza impungenge z’uko impushya zabo zarengeje igihe cyane cyane impushya z’agateganyo. Yababwiye ko icyo kibazo Polisi y’u Rwanda ikizi kandi izafasha bene abo bantu.

Ati” Kubera ibihe twagiye tunyuramo byo kurwanya COVID-19 hari abatarabonye uko bakora ibizamini ndetse ntibanabona uko bongeresha impushya zabo cyane cyane iz’agateganyo, hari ujya kwiyandikisha ikoranabuhanga rikagaragaza ko uruhushya rwe rwarengeje igihe ntirugaragare mu ikoranabuhanga. Abo bantu ubu bahawe amahirwe yo kuzakora ibizamini,bazafashwa bakore.”

Src: police.gov.rw

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: dore umukobwa uri mu rukundo n’umuzamu Kwizera Olivier

Inkuru nziza kuri wa mukinnyi uherutse kubenga umukobwa witabiriye Miss Rwanda (Amafoto)