Abayoboke b’Itorero ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba, barasaba ko Umuvugizi Mukuru w’iryo torero, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yeguzwa ku buyobozi bwa ADEPR.
Bimwe mu bibazo abakirisito bashingiraho basaba ko yeguzwa, ni ibyaha n’amakosa bamushinja bita ko bikomeje kumuranga.
Inyandiko dufitiye kopi igira iti “Ibyo turabisaba dushingiye ku byaha n’amakosa tumushinja bikomeje kumuranga kandi bikaba binyuranye n’amahame y’Itorero ryacu, ndetse bikaba binahabanye n’indangagaciro za Ndumunyarwanda”.
Ibindi bashingiraho basaba ko Pasiteri Ndayizeye Isaie yeguzwa; ni ukwimikwa na KIAMUKA atariko biteganyijwe, kwirukana abapasitori n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha.
Aba bakirisitu bashinja Pasiteri Ndayizeye gushora Itorero mu manza kandi agahora atsindwa.
Bati “Urugero, mu bantu basaga 900 bamureze, babiri bamaze gutsindira 200,000,000 FRW. ”
Abakirisitu bandikiye Urwego rw’Imiyoborere (RGB) rumenyesha inzego zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Ubugenzacyaha, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero.