Umuhanzi Ngabo Meddy Jobert abinyujije kuri story ya instagram ye yerekanye ko yatangije igikorwa cya Gofundme akaba ari igikorwa cyatangijwe ku bufatanye na Inkoramutima Family mu rwego rwo gufasha no gukomeza gufata mu mugongo umuryango wa Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana.
Abinyujije kuri story ya instagram ye, Meddy yashyizeho ko abashaka gufasha Akeza Elsie baraza gukanda kuri link iri muri bio ye maze anasaba inshuti ze n’abantu be ba hafi barimo umugore we, Mimi, umuhanzi The Ben, Christian Kayiteshonga, umuhanzi Kitoko, umuhanzi Emmy, Ernesto Ugeziwe ndetse n’abandi benshi b’inshuti ze ko bakwitabira iki gikorwa cyo gufasha umuryango wa Akeza Elsie.
Akeza Elsie uherutse kwitaba Imana yamamaye cyane ubwo yakoraga aka video aho yararimo kuririmba indirimbo My Vow ya Meddy.
Ku bifuza gufatanya na Meddy ndetse na Inkoramutima Family muri iki gikorwa cyo gufasha umuryango wa Akeza Elsie, Link mwanyuraho ni ugukanda HANO