Ikipe yo mu bwongereza ya Liverpool irashaka kuzana umukinnyi wa Juventus Paulo Dybala mu mpeshyi y’uyu mwaka dore ko aribwo azaba arangiye amasezerano ye afite muri iyi ikipe yo mu butariyani ya Juventus.
Liverpool ikaba ishaka kumuzana muri iyi kipe, ariko bikaba bishaka kwihutishwa kuko icyo gihe aribwo azaba ari umukinnyi w’igurisha [free agent] bikaba byamfasha Liverpool kudatanga amafaranga menshi.
Umutoza wa Liverpool abajijwe kuri aya makuru akaba yavuze ko bishobora gufahsa iyi kipe igihanganye n’ikibazo cy’uko umunya Misiri Mohammed Salah ashaka ko mu masezerano mashya bamuha yakubirwa kabiri umushahara we, ibi ngibi ikipe ya Liverpool ikaba itabikozwa.
Ibi byose ariko bikaba bishobora gukomwa mu nkokora n’uko nubwo yaba yigurisha bitatuma za muri Liverpool ku buntu, bikaba byasaba ko bamwishyura amafaranga runaka kandi nabwo ataba make ku musore nkuyu ufite imyaka 28.
Ariko ikindi kibazo kikaba ari uko abataka baba bagiye kuba benshi muri iyi kipe kandi byose bikagenda byongera imishahara muri iyi kipe itazwiho gutanga amafaranga menshi.
Uyu mugabo wo muri Argentina akaba amaze gutsinda ibitego byinshi kuva ubwo agereye muri Serie A, aho yagezemo muri 2015 aho yabanjirije muri Parelimo nyuma akaza kujya muri Juventus.