Mu gihe abaturarwanda bo mu bice bitandukanye bashyashyanaga bitegura gusoza umwaka wa 2021 no kwinjira mu wa 2022, umusore wo mu Karere ka Rutsiro yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kurumwa ururimi n’inkumi bakundana, ikaruca.
Tariki ya 30 Ukuboza 2021 ni bwo umusore w’imyaka 26 yatanze ikirego kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Gihango mu Karere ka Rutsiro arega umukobwa bakundana.
Amakuru yamenyekanye nuko uyu musore yareze umukunzi we avuga ko ku wa 26 Ukuboza 2021 ari bwo yamurumye, akamuca ururimi. Ni nyuma yo kumuha impano yari yamushyiriye aho atuye mu Mudugudu wa Gituntu, Akagari ka Karambo, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro; akamusaba ko basomana ariko umukobwa akabyanga.
Amakuru y’ibanze yemeza ko umuhungu yahatirije akamusoma kugeza ubwo nyamukobwa basanzwe bakundana amuciye ururimi.
Icyo gihe bwamaze kwira umusore amusaba ko amuherekeza, bageze mu nzira ahantu hiherereye amuha impano y’ikariso yari yamuguriye hanyuma amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina umukobwa aranga.
Umuhungu yaratakambye, asaba umukunzi we kumusoma na bwo umukobwa aranga, hanyuma umusore amusoma ku gahato, na we mu kumwiyaka amuruma ururimi kuko umuhungu yari yarumutamitse ruhita rucika igice cyarwo aragishaka arakibura.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE amakuru y’uyu mukobwa warumye umukunzi we, avuga ko iperereza ryatangiye.
Yagize ati “Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu. Ikizava mw’iperereza muzakimenyeshwa”.
Umuhungu watanze ikirego yahise yoherezwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.
Src:igihe