Abantu batunguwe no kumva ikipe ya Manchester United igiye kongerera amasezerano mashya umutoza wayo, uyu mutoza utari wishimiwe n’abafana benshi.
Nubwo bamwe mu bafana ba United batemera Ole Gunnar Solskjaer,ariko ubuyobozi bwa United burangajwe imbere na Ed Woodward burashaka kumwongerera amasezerano mashya ndetse bukamuha n’abandi bakinnyi bashya kugira ngo azatware igikombe cya shampiyona umwaka utaha.
Uyu mugabo wahawe akazi ko gutoza United mu Ukuboza 2018,afite amasezerano azamugeza muri 2022 ariko United irashaka kumwongerera amasezerano y’imyaka 3 hanyuma akongererwa umushahara ukagera kuri miliyoni 10 z’amapawundi ku mwaka.
Nubwo Ole Gunnar Solskjaer ataratwara igikombe na kimwe,niwe ubuyobozi bwa United bwizera ko yafasha iyi kipe birambye.
The Mirror yavuze ko nubwo ngo n’uyu mwaka w’imikino warangira nta gikombe atwaye kuko ari muri ¼ cya Europa League,Ole azahabwa amasezerano mashya nta kabuza.
Uyu munya Norway w’imyaka 48 azongererwa miliyoni 2.5 z’amapawundi ku mushahara we cyane ko yahembwaga miliyoni 7.5 z’amapawundi ku mwaka.
Ubwo yabazwaga ku byerekeye kongera amasezerano,Ole yabwiye ikinyamakuru cy’iwabo VG ati “Ntabwo nigeze mbitekerezaho ndetse nta nubwo turanabiganiraho.Ndajwe ishinga no gukora akazi kanjye no gutunganya neza ibintu.
Dufite akazi kenshi ko gukora kugira ngo tugire guhozaho mu ikipe.Inyuma y’ikibuga,iyo dutsinzwe biba bibi cyane.Iyo utsinzwe igitego ku munota wa nyuma w’umukino na Everton bituma ibinyamakuru bibona inkuru.Bibaho mu mupira w’amaguru.
Ndabizi ko hari ukunenga kwinshi n’impaka ku bintu bimwe na bimwe….ariko nifitiye icyizere muri njye kuko ntajya nihutisha ibintu cyane.”