in

Ibyo bamwe batamenye ku burwayi n’urupfu rwa Yanga

Nyuma y’aho Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga yitabye Imana , Hari amakuru amwe namwe yashyize hanze bamwe batigeze bamenya ku burwayi n’urupfu rwa Yanga .

Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti yatangaje ko mukuru we Yanga yamusezeyeho kera mbere yuko yitaba Imana.

Junior kandi yavuze ko uyu mugabo wari wariyeguriye Imana yamenye urupfu rwe agikira kanseri ngo kuko mu biganiro yatangaga yakundaga gukoresha ijambo ry’uko Imana ijya yongerera iminsi abantu.

Junior Giti ngo abaganga babamenyesheje ko Yanga atari kuramba kubera uburwayi bw’umwijima bwari bumuzahaje nubwo kwakira ko yahita yitaba Imana byari bigoye.

Uyu mugabo kandi yarengejeho ko yagiye i Burundi mu gitaramo cya Chriss Eazy afite umutima uhagaze kubera ubuzima bwa mukuri we bwari bugeze mu marembera kimwe no mu gitaramo cya The Ben.

Hari ibimenyetso Yanga yakoraga byagaragarizaga murumuna we ko ubuzima atakibufite birimo nko kuba yaramusabaga kudashyira hanze ibiganiro bagirana , akamusaba guhuza imiryango ngo ayisezere ndetse no kuvugurura inzu ye igitaraganya.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Kanama nibwo umubiri wa Yanga wagejejwe mu Rwanda , aho Kuri iki cyumweru tariki 28 Kanama umuhango wo kumusezeraho no kumwibuka uzabera mu rugo aho yari atuye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu gahinda ku maso: Umugore wa Yanga n’abana be nibo baherekeje umubiri we kugera mu Rwanda (Amafoto)

Umuhanzi Bwiza aratabaza bagiye kumumaraho amafaranga (Video)