in

Ibyihishe inyuma y’ubwoba Rosine Bazongere uzwi muri filime nyarwanda yagaragaje avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bwa Mama we kuko mu gace atuyemo abantu bicwa bitandukanye

Rosine Bazongere uzwi muri filime nyarwanda, kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023 yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho y’iminota 9:44, avuga ko afite impungenge ku mutekano we ndetse n’uw’abantu be kuko ngo mu gace avukamo ho mu Karere ka Kayonza i Rukara, abantu basigaye bapfa bishwe ari benshi mu buryo budasobanutse.

Yavuze ko muri aka gace Mama we atuyemo, hamaze kwicwa abantu 4 mu buryo budasobanutse, anavuga ko batangiye kugenderera n’umuryango we.

Muri aya mashusho Bazongere wari ufite ikiniga, yavuze ko nyina yamuhamagaye saa Munani z’ijoro, amubwira ko abantu bari kumukomangira ku rugi. Ati “Niba wumva ikintu cy’ubusazi kidasobanutse ni ukuba wabyuka ukumva ngo Mama wawe bamusanze mu nzu baramwica.”

Amakuru atugeraho ni uko mu iperereza ryakozwe kuri iki kibazo cy’abakomangiye umubyeyi wa Bazongeye, hagaragaye ko hari umusore uzwi nka “Olivier” uwo munsi waraye ijoro ajya gutereta umukozi w’umubyeyi wa Bazongere.

Uwo musore n’umukozi ngo basanganywe ubucuti, ndetse ngo mu ijoro yagiye muri urwo rugo amuhamagara mu mazina. Muri ayo masaha, bivugwa ko umubyeyi wa Bazongere atari yagasinziriye, ndetse ko muri uko gukomanga kugira ngo umukozi amukingurira nk’uko yari asanzwe abigenza, ni bwo uwo mubyeyi yabyumvise, asaba umukozi kudakingura.

Amakuru ahamya ko uyu mukozi yemera ko uwo musore yakundaga kujya kumureba mu ijoro.

Mama wa Rosine Bazongere
Rosine Bazongere uzwi muri filime nyarwanda nka City Maid

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Benda kurusha inka! Ubushakashatsi bwagaragaje ibihugu byibitseho abagabo bafite ubugabo burebure cyane kurusha abandi ku isi

Umusore usenga Imana itari Bayali! Amashusho y’umusore wigaruriye umutima w’umukobwa w’ikizungerezi ari gutitiza imbuga nkoranyambaga – VIDEWO