Mu mukino ukomeye wahuje APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, habaye igikorwa cyatumye benshi bibaza byinshi. Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yahawe agapapuro yarisomeye vuba, arangije agaca, bituma abafana n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru batangira kwibaza ibyarimo.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane mu Rwanda warangiye nta kipe ibashije gutsinda, kuko amakipe yombi yanganyije 0-0. Icyakomeje kuvugwa ni ubutumwa bwari kuri ka gapapuro, cyane ko kasomewe mu kibuga imbere y’abantu bose. Nyuma byaje kumenyekana ko ubutumwa bwaturutse ku mutoza wongerera ingufu abakinnyi ba Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa.
Uyu mutoza yaje gutangaza ibyari byanditse kuri ako gapapuro, abinyujije kuri WhatsApp. Yavuze ko yari yabwiye Muhire Kevin gukomeza kwibikira imbaraga, kugumana ubufatanye na Hadji, ndetse no gukurikira abakinnyi ba APR FC bambaye nimero 19 na 25 igihe baba batakaje umupira. Ibi byagaragaje uburyo bwihariye Rayon Sports yashakaga gukinamo.
Nubwo nta kipe yabashije gutsinda, Rayon Sports yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 43, mu gihe APR FC yayikurikiye n’amanota 41. Iki gikorwa cy’agapapuro kagaragaje uburyo amakipe aba afite amayeri yihariye mu mikino ikomeye.