in

Ibyaranze Inama idasanzwe ya FERWAFA yabereye muri Serena hotel.

Ku munsi wejo tariki ya 13 Mutarama 2023 muri Serena hotel habereye inama y’inteko rusange idasanzwe yigaga kungingo 3 zingenzi.

 

Ingingo yambere ku murika ku mugaragaro ingingo y’imari izakoreshwa uyu mwaka naho izakoreshwa ndetse naho izagenda iva.

ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” iteganya gukoresha ingengo y’imari ingana 9,932,725,243 Frw (Miliyali imwe na miliyoni maganacyenda na mirongo itatu n’ebyiri ni ibihumbi maganarindwi na makumyabiri na bitani n’amafaranga ibihumbi maganabiri na mirongo ine na bitatu.

 

Aya mafaranga nkuko “FERWAFA” ibitangaza ivuga ko azagenda ava ahantu hatandukanye harimo muri minisiteri ya Siporo no mu bikorwa bya “FERWAFA”, ayo impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru kw’isi “FIFA” izatanga, ayo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika rizanga ndetse na Paris saint Germain binyuze mu guhemba Abakozi bakora mu marerero yayo, muri Rwanda premier league ndetse n’ abandi bafatanya bikorwa batandukanye.

Amafranga FERWAFA izakoresha aho azava n’ingano yayo.

• Minisiteri ya Siporo (minisports) izatanga angana na 46%.

• Impuza mashyirahamwe kw’isi “FIFA” izatanga 43%.

• Rwanda premier league izatanga 20%

• Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika “CAF” izatanga 3.7%.

• BLARIRWA iri mu mwaka wayo wanyuma izatanga Miliyoni 140 frws.

• Amafranga azava mu bandi bafatanyabikorwa 4.02%

• Ibikorwa bya “FERWAFA” bizavamo Miliyoni 119 frws.

• Paris saint Germain izatanga 0.68%

Imikoreshereze Yaya Amafaranga.

• FERWAFA izakoresha 45% mu bikorwa byayo aya akaba angana na miliyari 5,73frws.

• Miliyali imwe izakoreshwa mu kubaka ibibuga bitandukanye.

 

• Miliyali imwe izakoreshwa hagurwa ibikoresho bibura muri Hotel ya “FERWAFA”.

 

• Guhemba abatoza ba Bayern Munich na marerero bizatwara Miliyoni 393M frws.

 

• Guhemba Abakozi ba “FERWAFA” bizatwara 22%

 

• Amarushanwa ategurwa na “FERWAFA”

azatwara 22% angana na 240M frws

 

• Guhemba abasifuzi bizatwara 13%.

 

• Imikino y’ikipe y’igihugu (CECAFA, CHAN & CAN2025) bizatwara 750M frws.

 

• Gushaka abakinnyi bakina mu macyipe atandukanye baza gufasha ikipe y’igihugu Amavubi. bizatwara 160M frws.

 

iyo ikaba ariyo ngengo y’imari yemejwe n’abanyamuryango ba “FERWAFA “.

 

Ingingo ya 2 kwemeza komiseri wa komisiyo y’imisifurire.

 

FERWAFA yemeje Hakizimana Louis bakunda kwita (Lu) nka komiseri wa komisiyo y’imisifurire .

 

•Ingingo ya 3 Amatora ya komisiyo zigenga.

Abatorewe kuyobora komisiyo y’ubugenzuzi n’iyubahirizamategeko

Niwemugeni Chantal (perezida)

Itangishaka King Bernard (visi perezida)

Kabarisa (umunyamuryango)

Barahira Jermie (umunyamuryango)

Uwimana Yvette (umunyamuryango)

Abatorewe kuyobora komisiyo y’amatora:

Rugera Jean Claude (perezida)

Nkunzimana Bernard (visi perezida)

Musanabaganwa Christine (umunyamuryango)

Iradukunda Irene (umunyamuryango)

Uwanziga Eugenie (umunyamuryango)

Nyiraneza Fabiola (umunyamuryango).

Abatorewe kuyobora Komisiyo y’Imyitwarire

Mabano Jules (perezida)

Twizeyeyezu Marie (visi perezida)

Ntirenganya Frederick ( umunyamuryango)

Abatorewe kuyobora Komisiyo itanga ibyangombwa ku makipe;

Rukundo Eugene (perezida)

Musoni Camille (Visi perezida)

Nkurikiyinka Julien (umunyamuryango)

Kayumba Fred (umunyamuryango)

Benimana Richard (Umunyamuryango)

Abatorewe kuyobora komisiyo Mbonezabupfura;

Dukukizimama Antoine (perezida)

Hakizimana Sadji Corneille (visi perezida)

Muhirwa Robert (umunyamuryango)

Ndayisabye Bernard (umunyamuryango)

Muhirwa Robert

 

Abatorewe kuyobora komisiyo ishinzwe sitati z’abakinnyi;

 

Bizimungu Clement (perezida)

Mugabo Jackson (visi perezida)

Sibomana Ernest (umunyamuryango).

 

Abatorewe kuyobora urwego rushinzwe gukemura amakimbirane;

 

Munyankumburwa Jean Marie (perezida)

Butoyi Jean (visi perezida)

Uwera Mireille Marceline (umunyamategeko)

Mukakarangwa Delphine (umunyamategeko)

Gasasira Djafar (umunyamategeko)

Nzabahimana Augustin (umunyamategeko)

Murekatete Fifi (umunyamategeko)

Amafoto ya baperesida bagiye batorwa nicyo batorewe.

Uyu ni Mabano Jules watorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’imyitwarire.

Uyu ni Munyankumburwa Jean Marie Vianney watorewe kuba Perezida wa Komisiyo Nkemuramakimbirane.

Uyu ni Dukuzimana Antoine watorewe kuba Perezida wa Komisiyo mbonezabupfura.

Uyu ni Rugera Jean Claude, watorewe kuba Perezida wa Komisiyo yigenga y’Amatora.

Uyu ni Madame Niwemugeni Chantal yatorewe kuba Perezida wa komisiyo yigenga ishinzwe Ubugenzuzi.

Uyu ni Hakizimana Louis yemejwe n’inama y’Inteko Rusange idasanzwe ya FERWAFA nka Komiseri wa Komisiyo y’imisifurire.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta kuzuyaza Rayon Sport yeretse amarembo umutoza w’ayo

Rayon Sports yamaze kurangizanya n’umutoza mushya uje gusimbura Mohamed Wade utakiri kumvikana n’abakinnyi bakomeye