Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byamamare bizwi ku rwego rw’isi byafashe umwamzuro wo kwibagisha amasura yabyo no kongera ibindi bice by’umubiri nk’amabere, amazuru, ikibuno n’ibindi kugirango bagaragare neza kurushaho ndetse turarebera hamwe n’akayabo k’amafaranga byabatwaye kugirango babongerere ubwiza.
1.Michael Jackson
Michael Jackson afatwa nk’umuhanzi w’ibihe byose kubera ijwi rye ryiza n’uburyo bwe bwo kubyina bwihariye kuburyo hari abamuhaye izina ‘’ Umwami w’injyana ya Pop ’’.
Michael Jackson waje gupfa mu mwaka wa 2009 ni umwe mu byamamare byavuzweho kuba byaribagishije inshuro nyinshi kugirango bihindure uko bigaragara.
Mbere yo kwihinduza uruhu no kwibagisha, Jackson yatangaje ko yari yararwaye indwara yitwa vitiligo, iyi ikaba ari indwara yibasira uruhu aho igutera kuzana ibirabagwe n’amabara y’umweru ku ruhu.
Yavuze ko ibi byamusabye kujya kwa muganga inshuro nyinshi no kugura amavuta ahenda yo guhisha ayo mabara, kuva icyo gihe yahisemo guhindura uruhu rwe by’iteka, bakarucyesha.
Nanone amafoto ya kera ya Jackson yerekana ko yibagishije inshuro nyinshi mu maso, amazuru, akananwa, iminwa n’amaso.
Ibikorwa byo kwibagisha no guhindura uruhu kwa Jackson byamutwaye akayabo k’amadolari ya Amerika $ 1,000,000 (1,017,099,000 RWF).
2. Nicki Minaj
Nicki Minaj ni umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya rap ndetse akaba umwe mu rugero rwiza rw’abagore bateye imbere ndetse b’ibihe byose mu njyana ya rap.
Uko yagiye atera imbere mu muziki we n’ibikorwa bitandukanye yakoraga, uburyo agaragara nabwo bwakomeje guhinduka cyane.
Nicki Minaj bivugwa ko yaba yarahinduye uruhu rwe ndetse akibagisha kugirango bamwongerere ingano y’amabere n’ikibuno.
Ibikorwa byose Nicki Minaj yakoze mu rwego rwo kongera ubwiza no guhindura uko agaragara bibarirwa akayabo k’amadolari ya Amerika $ 31,200 (31,733,488 RWF).
3. Kim Kardashian
Kim Kardashian ni umwe mu byamamare bikunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho akurikiranwa n’abantu basaga miliyoni 257 ku rubuga rwe rwa Instagram ndetse akaba n’umwe mu bakora ikiganiro gikunzwe cyane kuri televiziyo kizwi ku izina rya ‘’ Keeping up with the Kardashians ’’.
Kim Kardashian ni umwe mu byamamare bikurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mugore w’imyaka 40 bivugwa ko yaba yaribagishije kugirango bamwongerere ingano y’amabere n’ikibuno ndetse ko yiteje inshinge ku minwa ziyongerera ubwiza.
Ibikorwa byose Kim Kardashian yakoze mu rwego rwo kongera ubwiza no guhindura uko agaragara bibarirwa akayabo k’amadolari ya Amerika $ 16,500 (16,782,133.50 RWF).
4. Ariana Grande
Ariana Grande ni umwe mu byamamare bikorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa ahakana ko yaba yaribagishije isura ngo bamwongerere ubwiza.
Abahanga mu gusesengura no kwitegereza bemeza ko uyu mukobwa w’imyaka 28 yaba yaribagishije amazuru, bakamutera inshinge zo ku minwa kugirango agire iminwa myiza ndetse bakazamura ibitsike bye ndetse bivugwa ko baba baramwongereye amabere.
Ariana Grande ahakana ko yibagishije ngo bamwongerere ubwiza, gusa urebye ku mafoto ye ya kera ukagereranya n’uyu munsi nawe ushobora kwemeza niba yaribagishije cyangwa atarabikoze.
Kugirango ibi byose babimukorere inzobere zivuga ko byamutwaye akayabo k’amadolari ya Amerika $ 10,000 (10,170,990 RWF ).
5. Kourtney Kardashian
Kourtney nawe ni umwe mu byamamare bibarizwa mu muryango wa ba Kardashian ndetse uyu ni umuryango umenyerewe kubamo ibyamamare bikomeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho bamenyekanye cyane mu kiganiro cyo kuri televiziyo cyitwa ‘’ Keeping up with the Kardashians .”
Kourtney Kardashian nawe yatangaje ubwe ko yibagishije bakamwongerera ingano y’amabere igihe yigaga muri kaminuza n’ubwo abyicuza.
Mu magambo yagize ati ‘’ Ndabyicuza, nari mfite amabere meza. Ubu bigiye kunsaba kuzongera gusubira kwibagisha uko byagenda kose. Nkunda kuba njyewe. Nkunda inenge zanjye, gusa nanone dukunda kugarara neza .’’
Kourtney Kardashian yakoresheje akayabo k’amadolari ya Amerika $ 25,000 (25,427,475 RWF) kugirango bamubage mu rwego rwo kumwongerera ubwiza.
6. Kylie Jenner
Kylie ni icyamamare aho yamenyekanye cyane mu kiganiro Keeping Up with the Kardashians, Ikiganiro gikorwa n’abo mu muryango wa ba Kardashians.
Uyu mukobwa w’imyaka 24 ni umunyamideli akanagira uruganda rwe bwite rukora rukanatunganya ibirungo by’ubwiza ruzwi ku izina rya Kylie Cosmetics.
Uyu mukobwa ni kenshi yagiye avugwa n’abantu bamushinja ko yaba yaribagishije akihindura kugirango agire imiterere myiza kurushaho.
Byavuzwe kenshi ko yaba yariteje inshinge zongera ubwiza bw’iminwa (lip injection), akaba yarongereye n’amabere n’ikibuno.