Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyamamare mwakunze muri benshi ariko ubu bikaba byarakennye bitewe n’impamvu nyinshi nko gusesagura imitungo cyangwa kugura ibintu byinshi by’umurengera bidakenewe.
Muri uru rutonde uraza gutangazwa n’uko benshi ari ibyamamare usanzwe uzi kandi ukunda ndetse ibyababayeho nawe bishobora kukubera isomo rigendanye no gucunga imitungo yawe.
1.Nicolas Cage ( Ubutunzi: Miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika)
Nicolas Kim Coppola yavutse tariki 7 Mutarama 1964, twamumenye cyane ku izina rya Nicolas Cage. Ni umukinnyi wa filime akaba anatunganya filime.
Nicolas Cage yari umwe mu byamamare bikomeye mu ruganda rwa sinema ya Amerika izwi nka Hollywood byakoreraga amafaranga menshi, aho mu mwaka wa 2009 gusa yahembwe akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika.
Ku rundi ruhande Nicolas Cage ni umwe mu byamamare byaranzwe no gusesagura amafaranga cyane. Yaguze amazu menshi, agura ibinyabiziga bitandukanye.
Si ibyo gusa kuko Nicolas Cage yaguze igihanga cya dinosaur n’indi mitwe y’ibibumbano bitandukanye byamuhagaze akayabo kabarirwa mu ma miliyoni y’amadolari ya Amerika.
Nicolas Cage ni umwe mu bakinnyi ba filime basubiye ku isuka bitewe no gusesagura.
2.Curtis Jackson (Ubutunzi: Miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika)
Curtis James Jackson III yavutse tariki 6 Nyakanga 1975, twamumenye cyane ku izina rya 50 Cent. Ni umuraperi, akaba umwanditsi w’indirimbo, agatunganya ibiganiro bya televiziyo, akaba umukinnyi wa filime ndetse akaba n’umushoramari.
Uyu munsi biragoye cyane gutekereza uburyo uyu mugabo ari ku rutonde rw’ibyamamare bikennye kurusha ibindi kandi yarakoze ibikorwa bikomeye ndetse byakunzwe na benshi nawe akabikuramo ingano y’amafaranga menshi.
Mu mwaka wa 2015, uyu muraperi yarezwe mu nkiko nyuma yo kunanirwa kwishyura ideni rya miliyoni 32.5 z’amadolari ya Amerika ndetse aregwa no kudatanga indezo.
Ibibazo by’amadeni uyu mugabo yari arimo ntibyarangiriye aho kuko nyuma gato yaje kongera gutegekwa kwishyura miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika kugira ngo amashusho y’urukozasoni yari yarafashwe akora imibonano mpuzabitsina akurwe kuri murandasi kuko byari biri kwangiza isura ye.
Amakuru dukesha urubuga rwa Money Nation avuga ko 50 Cent mu mwaka wa 2008 yari afite ubutunzi busaga miliyoni 68 z’amadolari ya Amerika, uyu munsi asigaranye hafi kimwe cya kabiri cy’umutungo yari afite bitewe n’amadeni menshi yananiwe kwishyura n’izindi mpamvu zitandukanye
3.Mike Tyson (Ubutunzi: Miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika)
Mike Gerard Tyson yavutse tariki 30 Kamena 1966, twamumenye cyane mu mukino w’iteramakofi ku izina rya Mike Tyson.
Mu bihe bye yamaze akina uyu mukino w’iteramakofi, uyu mugabo yakoreye akayabo k’amadolari ya Amerika asaga miliyoni 400.
Uyu mugabo nanone ni umwe mu bazwiho kuba barasesaguye ubutunzi bwabo aho yatanze amafaranga atagira ingano ku mitako n’imikufi ihenze, akagura imodoka za siporo zihenze ndetse akarangwa no gukora ibirori by’akataraboneka byinshi aho yakoreshaga ingano y’amadolari menshi.
Uyu mugabo yari yaraguze igisamagwe cyo korora mu rugo.
Bitewe n’ibikorwa byinshi yagiye akora bimwe bikamusaba no gutanga amadolari menshi y’umurengera ku bintu bitari ngombwa byatumye mu 2003 uyu mugabo yisanga mu gihombo gikomeye aho yagombaga kwishyura ideni rya miliyoni 23 z’amadolari ya Amerika.
4.Lindsay Lohan (Ubutunzi: ibihumbi magana inani (800,000)by’amadolari ya Amerika)
Lindsay Dee Lohan yavutse tariki 2 Nyakanga 1986, yamenyekanye cyane nka Lindsay Lohan.
Lohan ni umuririmbyi, akaba umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, agakora ibiganiro kuri televiziyo akaba n’umushoramari.
Nubwo afite ubushobozi bwo gukora iyi mirimo yose, Lindsay afatwa nk’icyamamare cya mbere cyakennye cyigasubira ku isuka kurusha abandi bose.
Mu minsi ye ya mbere yari umwe mu bategarugori bahembwa agatubutse muri sinema aho nibura yahembwagwa akayabo ka miliyoni 7.5 kuri buri filime yagaragayemo nka Just My Luck, Herbie Fully Loaded n’izindi zitandukanye.Ariko ubu yarakennye.
5.Gary Busey (Ubutunzi: ibihumbi magana inani (800,000)by’amadolari ya Amerika)
William Gary Busey yavutse tariki 29 Kamena 1944, twamumenye cyane nka Gary Busey. Uyu mugabo ni umukinnyi wa filime, umuririmbyi akaba n’umucuranzi.
Uyu mugabo yagaragaye muri fiime zisaga 70 ndetse mu mwaka w’2012 uyu mugabo yari asigaranye ubutunzi bungana n’amadolari ya Amerika 50,000 yonyine nyuma aza kwisuganya arongera asa n’ubyukije umutwe.
Amakuru dukesha urubuga rwa Celebrity Land avuga ko uyu mugabo yari yarabaswe no gukoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine.
Uyu munsi Gary Busey afatwa nk’umwe mu byamamare byakennye cyane kuburyo ubu asigaye akora akazi gasanzwe ka buri munsi kugirango abashe kubaho.