Umuntu iyo amaze kuvamo umwuka ntabura abamuririra n’abicinya icyara bitewe n’uko yarasanzwe abanye n’abo asize .Ku byamamare amarira abamenshi cyane ku bantu baba basanzwe babakurikiranira hafi,rimwe na rimwe urupfu rw’umuntu iyo rutunguranye  hari ubwo abasigaye basigara bavuga ko  uwapfuye atigeze apfa mbese bakabihakana bashaka impamvu yumvikanisha ko uwapfuye atapfuye  ndetse ko n’uwashyinguwe atari uwanyawe ahubwo uwa nyawe yibere ahantu bwihishwa.
Guhakana ko umuntu yapfuye akenshi biterwa n’urukundo uba usanzwe umufitiye ndetse n’imbaraga z’ibikorwa aba yarakoze bigatuma mu maso y’abantu agaragara nkutazagira aho azajya,ikindi n’urupfu apfa,urugero ni nk’urupfu rwa Tupac warasiwe i Las vegas mu ku italiki ya 13/09/1996 ,kuko yapfuye atarwaye kandi akagenda mu gihe abantu bari bishimiye ibihangano bye byatumye kugeza n’uyu munsi ntamwaka ushize batavuze ko yagarutse. Ntabwo ari Tupac wenyine ,kuko hari n’abandi nka Biggie Smalls,Michael jackson,Bruce Lee….n’abandi bari kuri uru rutonde.
Michael Jackson
M.jackson yapfuye ku italiki ya 25/06/2009,bamwe bavuga ko atigeze apfa nyamara urupfu rwe rwatumye bakatira umuganga Conrad Murray wamuvuraga azira ko yamuhaye umuti mwinshi ukamwambura ubuzima.Haherutse kuvugwa ko King of pop akibaho ndetse ifoto umukobwa we mukuru Paris Jackson aherutse gushyira hanze yatumye abantu benshi bavuga ko se ayigaragaraho.
bamwe babeshya ko uyu mugabo yaba yaragiye kwibera muri Canada kuko yaramaze gukena ariko ibi ntagihamya bifite ndetse ku ma miliyoni y’abamushyinguye ni ikinyoma gisa.
Princess Diana
Uyu yari igikomangomakazi cy’Ubwami bw’abongereza  yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabaye ku italiki ya 31/8/1997.Bamwe babeshya ko Princess Di yaba yarabuze maze bakabeshya ko yapfuye kuko yaramaze gukora amahano yo gutwitishwa n’umukunzi we ,Umwana w’umuherwe Dodi Fayed ndetse bamwe bavuze ko yagaragaye mu bukwe bw’umuhungu we Prince William
Bruce Lee
Yapfuye azira ibibazo byo mu bwonko ku italiki ya 20/7/1973. Bruce n’umwana we w’umuhungu Brandon Lee (wishwe arashwe ubwo yarari gukina filme yiswe The Crow) ngo baba barabeshye ko bapfuye kugira bareke gukurikirwa na rubanda nyamwinshi ndetse  haherutse kwaduka igihuha cy’ababeshyaga ko babafotoreye mu mihanda ya San Francisco mu ijoro.
Tupac Shakur.
Uyu yapfuye arashwe  ku italiki ya 13/9/1996, 2Pac bamwe bavuga ko yahisemo kubeshya ko yapfuye kugira ngo ahunge abamuhigaga bashaka kumwca. amafoto y’abantu basa na tupac yakomeje gutuma bamwe bavuga ko uyu mugabo akibaho,yibera muri Cuba. Amamiliyoni y’indirimbo yagurishijwe nyuma y’urupfu rwe yatumye bamwe bavuga ko azikora akiriho ariko zikitwa ko yasize zitarangiye,nyamara nyina umubyara nawe uherutse kwitaba Imana ,yahamije ko umurambo washyinguwe wari uw’umwana we, Tupac Shakur.
.Elvis Presley
uyu Elvis yahitanywe n’indwara y’umutima mu mwaka w’1977 uyu n’ubwo yapfuye abantu bakamushyingura,buri gihe havuka igihuha kivuga ko yibera muri Argentina ariko ababivuga bose baba birengagije amagana y’abantu baje kumushyingura
Jimi Hendrix
Uyu yitwaga Imana ya Guitar,yaje gupfa mu mwaka w’1970 ,ariko ubu abantu baracyashinyagura bavuga ko akibera muri Scotland
The Notorious B.I.G
Biggie Smalls  yapfuye nawe arashwe  ku italiki ya 9/3/1997 yari umwe mu bari bagize Bad boy records  ,nawe nubwo yashyinguwe izuba riva hari abagishinyagura ko akiriho ariko akaba ari ahantu hatazwi.
Kurt Cobain
Kurt wari umuhanga cyane mu kuririmba yiyahuye ku italiki ya 5/4/1994,nubwo nawe yapfuye abantu bakarira bakihanagura hari abashinyagura bavuga ko Kurt ubu yibera muri Bahamas.