in

Ibyaha 6 Adil Erradi agiye kurega APR FC muri FIFA, icya 4 kizatuma bamwishyura akayabo

Umutoza wa APR FC Erradi Adil Mohammed watangaje ko agomba guhangana na APR FC kubwo kumusuzugura, yavuze amakosa yose arega APR FC.

Ubusanzwe amategeko ya FIFA ateganya ko nta bihano bihabwa umutoza w’ikipe mu gihe agifitanye amasezerano na yo.

Adil yasobanuye ko ashingiye kuri iyo ngingo, icyemezo cyo kumuhagarika kitari gikwiye.

Ati “Umugumisha mu kazi cyangwa ukamusezerera mu buryo bwemewe n’amategeko. APR FC nta burenganzira mu mategeko ifite bwo kumpagarika mu gihe nkiri umukozi wayo.’”

Yakomeje irindi kosa Ati “Tariki 15 Ukwakira nagiye ku myitozo y’ikipe yanjye i Shyorongi, ngeze ku muryango w’ikibuga cy’imyitozo nsanga abakinnyi binjiye urugi rurafunze, ushinzwe umutekano w’ikibuga yambwiye ko ntemerewe kwinjira, mubwira ko ndi umutoza wa APR FC. Yahamagaye Team Manager w’ikipe ansanga ku muryango ambwira ko ntemerewe kwinjira ku kibuga kuko ndi mu bihano byo guhagarikwa mu gihe cy’ukwezi.”

Yongeraho ko bakoze ibindi bikosa byinshi bitandukanye n’ubunyamwuga Kandi we agomba gukora nk’umunyamwuga.

Ati “Bukeye tariki ya 17 Ukwakira, ni bwo nagiye ku biro by’ikipe aho ikorera ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali gufata ibaruwa impagarika. Bampaye mu ntoki ibahasha irimo ibaruwa yanditse impagarika mu kazi mu gihe kingana n’ukwezi.”

Akomeza Ati “Nk’umutoza wari mu bihano ariko washoboraga kuzagaruka mu kazi, nagombaga kureba uko ikipe ikina. Yego yatozwaga n’umwungiriza wanjye Ben Moussa, ariko nanjye nagombaga kureba byinshi kuri yo kugira ngo nzagaruke nyisobanukiwe neza.”

Yakomeje agira ati “Natunguwe no kugera ku muryango wa Stade ya Kigali, abashinzwe umutekano bakambwira ko ntemerewe kwinjira kuri uyu mukino kuko ndi mu bihano. Naguye mu kantu!”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Gafotozi w’ikipe ya Rayon Sport yatumye abafana bayo birata ku y’andi ma kipe kubera amafoto atangaje ashyira hanze(AMAFOTO)

Videwo igaragaza Diamond Platnumz bamupfumura izuru ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga(videwo)