Ku wa kabiri, polisi ya Ondo muri Nigeria yataye muri yombi umusore witwa Godwin Matthew w’imyaka 26 y’amavuko wo mu gace ka Ala ka Akure, umurwa mukuru wa Leta ya Ondo, azira kwica se kubera ifunguro ry’inkoko.
Uyu musore ukekwaho iki cyaha, ngo yaba yarishe se, Audu Mathew, nyuma yo gutongana bapfa ifunguro ry’inkoko.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukozi wa polisi muri Leta ya Ondo ushinzwe imibanire n’abaturage, Madamu Funmilayo Odunlami, ku mugoroba wo ku wa kabiri, bigaragara ko ibie byabaye ku ya 9 Nzeri 2021, kandi uwo musore yemeye icyaha nyuma yo gufatwa.
Nyina w’uyu ukekwaho icyaha yabimenyesheje ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Ala, bituma atabwa muri yombi.
Iri tangazo rigira riti: “Umudamu umwe, Christiana Audu Matayo, yavuze ko umuhungu we Godwin Matthew, w’imyaka 26 yavuye mu rugo ari kumwe na se bagiye ku isambu y’umuryango, ariko nyuma akaza kubona ko uyu musore yakubise se kugeza apfuye”.
“Mu gihe cyo kubazwa, ukekwaho icyaha yavuze ko ku ya 9 Nzeri 2021, se yamutegetse kwica akabagira murumuna we inkoko, umwe witwa Emmanuel Audu, kubera yari afite ikirori, hagati aho ariko, mu gihe cyo gufungura, yahawe umutwe w’inkoko gusa kandi ibyo nibyo byatumye yica se”.